Umwana ukiri muto wacuruzaga imbuto kumuhanda, kubera kuririmba indirimbo y’Imana, yahinduriwe ubuzima, asubizwa mu ishuri none niwe wabaye uwambere mugihugu hose(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Byafashe amasegonda 30 gusa ahita ahindurirwa ubuzima bushaririye yari amaze imyaka 12 abayemo. Ubu ni umuririmbyi ukomeye, ni nawe wabaye uwambere mugihugu hose mu mashuri abanza.

Ni umwana w’umuhungu witwa Adeoyelu Ayomide yahoze azunguza imbuto mu mihanda y’i Lagos mu mjyi wa Nigeria.

Uyu mwana ubu yanduriwe ubuzima

Uyu mwana ukiri muto, avugako yatawe n’ababyeyi afite imyaka 2 gusa, yaje gutoragurwa n’abaturanyi, bemera kumuha icumbi akajya yimenyera icyo kurya no kwambara, ku myaka 7 yigiriye inama yo kujya gushakisha ubuzima kumuhanda,nibwo yatangiye kujya acuruza imbuto kugirango abone uko abaho.

Uyu mwana wari watangiye ubuzima bw’umuhanda, yacuruzaga imbuto akabona ntabaguzi abona kuko abenshi banamusuzuguraga kuberako yari muto mu myaka no mugihagararo, murwego rwo kureshya abakiriya, yari asanzwe azi kuririmba, yatangiye kujya aririmbira abahisi n’abagenzi kugirango arebeko hari uwakebuka akaza kugura kumbuto yacuruzaga.

Umunsi umwe yiyicariye kumuhanda nkuko yari asanzwe abigenza iyo yabonaga, hari uje amusanga akobona arasa n’umuguzi yatangiraga kuririmba uturirimbo tugezweho muri Nigeria ariko duhimbaza Imana, nibwo haje guca umugore amufata aka video k’amasegonda 30, kuva uwo munsi iyi video uyu mwana yamuhinduriye amateka.

Iyi video yatangiye gukwirakwira kumbugankoranyambaga, abantu benshi batangira gukunda uyu mwana, arinabwo abifite batangiye kumushakisha kugirango bamufashe.

Yaririmbiraga umuhisi n’umugenzi kugirango arebeko imbuto ze zagurwa

Adeoyelu Ayomide yaje guhura n’abagira neza barimo Rev. Esther Ajayi, bahita bamusubiza mu ishuri ndetse bamwemerera gukora umuziki, akaba umuririmbyi uririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Kuri ubu uyu mwana, niwe wabaye uwambere, mu ishuri yigamo ndetse ananikira abanyeshuri bose mugihugu cya Nigeria.

Uretse gutsina mu ishuri ubu ni n’umuririmbyi ukomeye muri Nigeria

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO