Umwana w’umukobwa w’imyaka 3 yavunywe ukuboko n’ukuguru na Se umubyara, ubwo yamusangaga aryamanye n’umwana w’umuhungu w’imyaka 4 bakina ibyabana avugako basambanaga

Afsa umwana w’umukobwa w’imyaka 3 ararembye cyane nyuma yo gukubitwa inkoni nyinshi na Se umubyara, amuziza ko yamusanze aryamanye n’umwana w’umuhungu w’imyaka 4 akavuga ko bari bari gusambana.

Uyu mwana w’umukobwa inkoni yakubiswe zamukomerekeje cyane kuburyo yavunitse akaguru n’akaboko ndetse afite n’ibikomere byinshi ku mubiri.

Uyu mwana arembeye mubitaro kubera inkoni yakubiswe na Se umubyara

Ibi byabereye mugihugu cy’i Burundi mu mujyi wa Bujumbura, umwana arembeye mubitaro by’i Muyinga.

Nyina w’uyu mwana w’umukobwa, ari nawe urwaje uyu mwana mubitaro aho rembeye, yemeje ayamakuru avugako ko Se w’uyu mwana yarengereye kandi atari ubwambere yari abikoze.

Nyina w’uyu mwana yagize ati “Burigihe iyo uyu mwana yagiye gukina n’abandi bana ndara nkandagura aho Se yamukubise, amuzizako yasambanye”

Uyu mubyeyi yakomeje agira ati “Ikintangaza ni uko njyewe ntabyo ndabona kandi arinjye tubana igihe kinini, ejo ho yaramukubise bikomeye kuburyo byatumye umwana avunika ukuguru n’ukuboko ahita ahabwa ibitaro”

Se yamujije ko yamusanze aryamanye nundi mwana w’umuhungu

Mu nkuru IBYAMAMARE.com dukesha ikinyamakuru Jimbere Magazine gikorera i Bujumbura, mu kiganiro bagiranye n’uyu mubyeyi, yavuzeko yagerageje kubaza uyu mwana niba koko yamusanze ari gusambana nuwo mwana w’umuhugu maze uyu mwana w’umukobwa avugako ntakintu bigeze bakora ahubwo ngo yabasanze baryamye bugamye imvura yagwaga, arabafata arabakubita nuko ako gahungu karamucika kariruka, afata umukobwa niko kumuvunagura.

Nyina w’uyu mwana avugako, umwana akaguru katandukanye kuburyo bigoranye kugirango azongere agende neza.

Uyu mugabo akimara kubona ibibaye kumwana we, yahise ahunga n’ubu aracyashakishwa n’inzego z’umutekano zo muri iki gihugu cy’u Burundi.

Nyina w’uyu mwana avugako, umwana akaguru katandukanye kuburyo bigoranye kugirango azongere agende neza.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE