Urutonde rw’abagore 5 bagaragara muri filime zo mu Rwanda bamaze kwigarurira imitima ya benshi mubakunzi ba filime(Amafoto)

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Uruganda rwa filime rumaze kwaguka cyane mu Rwanda.

Uko Cinema igenda itera imbere mu Rwanda hari filime nyinshi zirigukundwa bigatuma n’abakinnyi bazigaragaramo bagira igikundiro kubazireba.

Mu Rwanda habarurwa televiziyo zirenga 15, muri izi televiziyo hari izamaze kubonako filime Nyarwanda zikunzwe ndetse zimwe zitanga umwanya wo kwereka abanyarwanda izi filme, aha twavuga nka televiziyo Rwanda, Flash TV na BTN TV.

Nubwo umwanya ukiri muto cyane mubitangazamakuru byo mu Rwanda mukugaragaza impano muri Cinema nyarwanda, urubuga rwa youtube rurasa nurwakemuye iki kibazo kuko abakora filime benshi mu Rwanda bakomeje kwigaragagaza byinyuze kuri youtube aho twavuga nka filime zikunzwe harimo Bamenya, Papa Sava nizindi.

Ikinyamakuru IBYAMAMARE.com twagukoreye urutonde rw’abagore 5 bari kwigaragaza cyane muri filime Nyarwanda ndetse abangaba ni nabo bakunzwe cyane n’abakurikirana izi filime, aba bagore n’abakobwa amazina yabo amaze gutumbagira cyane kuburyo usanga ari nabo bakinnyi bakurikiwe cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi.

5. Mutoni Assia.

Uyu mukobwa yamamaye cyane mufi filime ya Seburikoko ica kuri televiziyo y’u Rwanda, kuri ubu nawe afite filime ze yatangiye kunyuza kurubuga rwa youtube, ubu nawe akaba ari umwe mubakinnyi ba sinema b’igitsina gore bagezweho mu Rwanda.

4.Noëlla NIYOMUBYEYI

Uyu mukobwa amaze kwamamara cyane, kubera ikibuno cye gikurura abagabo benshi ni umwe mubakinnyi bazigukina neza cyane, yamenyekanye cyane muri filime ya Seburikoko ndetse ubu agaragara no muri filime ya Papa Sava ica kuri youtube aho akina yitwa Fofo.

3. Nadege

Uyu mugore w’umwana umwe nawe ari mubagore bamaze kwamamara cyane muri filime Nyarwanda, azwi cyane muri filime ya City Maid itambuka kuri televiziyo y’u Rwanda.

2. Munezero Aline.

Aline amaze kwamamara cyane kubera filime Nyarwanda azwi cyane muri filime ya Bamenya, ubu nawe ni umwe mubari gukurikirwa cyane kubera kugaragara muri filime.

1.Usanase Bahavu

Uyu mukobwa amaze kwamamara cyane muri filime Nyarwanda, yamenyekanye muri filime ya City Maid, kuri ubu afite filime ye yise “Impanga” anyuza kurubuga rwe rwa youtube.

Bahavu wamamaye nka Diane, ubu ni umwe mubari kwinjiza agaturutse biturutse muri cinema, ibi byahise bituma asezerana kubana akaramata n’umusore w’i Burundi utunganya amashusho akaba ari nawe uri kumufasha gukora zimwe muri filime arigushyira hanze muri iyi minsi.

Ese wowe ni abahe bakobwa cg abagore ukunda cyane muri filime Nyarwanda?

Ni iyihe filime Nyarwanda ukunda gukurikirana cyane?

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE