N’ubwo isi iri mubihe byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, birigutuma abantu batidagadura uko bikwiye ngo bakorere amafaranga nkuko byari bisanzwe, hari abantu bakomeje kwinjiza agatubutse ndetse kuri ubu bafite konte zibyibushye zuzuyeho ama miliyoni y’amadorali.
Umugabane wa afurika, umaze kugira abahanzi benshi beza kandi bazi gukorera amafaranga, yaba mukugurisha imiziki yabo, amasezerano bagirana na kompanyi bamamariza, ubushabitsi bwabo bwite, ibi byose bituma basarura amamiriyoni bibereye murugo.
IBYAMAMARE.com twifashishije ibitangazamakuru mpuzamahanga by’umwihariko tugendeye kurutonde rwakozwe k’ikinyamakuru Forbes kizobereye mugukora intonde z’abaherwe batunze agafaranga gatubutse ku isi, twagukoreye urutonde rwa bamwe mu bahanzi bakize ku mugabane wa Afurika.
Aba bahanzi ubukungu bwabo bushingiye ku bikorwa byabo bya muzika,gucuruza amazina yabo n’ibihangano, imitungo, ibyo bagezeho, ishoramari, ndetse nuko bacuruza ubwamamare bwabo, yaba mubitangazamakuru nuko bigurisha kumbugankoranyambaga.
1. Akon (ni umunya Senegal ukorera muzika ye muri Amerika)
Akon ni umuhanzi wubashywe cyane akomoka ku mugabane wa Afurika, mugihugu cya Senegal, akorera muzika ye muri Amerika.
Akon yagaragaye ku rutonde rwa Forbes inshuro nyinshi, ahabwa umwanya haba mu byamamare bya Hollywood no muhanzi bubashywe muri Amerika, ibi nabyo bimushyira muba star bakize.
2. Black Coffee (South Africa)
Afurika y’Epfo DJ, producer, umuhanzi w’indirimbo, azwiho hits nyinshi, agurishwa inkuru kuko ntiwapfa kumutumira mukiganiro utabanje wamubwira amafaranga urimubumwishyure ntabutumire ajya yanga ku kinyamakuru gishaka kumwishyura.
Black Coffee afite agaciro ka miliyoni 60 z’amadolari – akurikira Akon, ku rutonde rwa Forbes Africa.
3. Hugh Masekela (Afurika y’Epfo)
Masekela ni umugabo wamamaye kubera gucuranga igicurangisho cya trumpete, ni umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo afatwa nka Se wa Jazz muri Afurika
Ubu yarapfuye ndetse n’ubu aracyinjiza agatubutse, bivugwa ko afite umutungo ufite agaciro ka miliyoni 60 z’amadolari.
4. Don Jazzy (Nijeriya)
Don Jazzy umuyobozi w’inzu itunganya muzika ikafasha abahanzi muri Nigeria, Mavin, uyu mugabo ni producer ni nawe ukorera abahanzi benshi babarizwa muri Label ye, yazamuye abahanzi nka Tiwa Savage, Rekado Banks Koredo Bello nabandi
Don Jazzy bivugwako abarirwa mu mutungo ufite agaciro ka miliyoni 100 z’amadolari.
5. Tinashe (Zimbabwe-Umunyamerika)
Ku myaka 27 y’amavuko, uyu muhanzikazi ukomoka muri Zimbabwe, aba muri Amerika ni naho akorera muzika ye, uyu nawe aza mubimbere mu bahanzi bakize cyane bo muri Afurika.
Kuri ubu uyu mukobwa abarirwa mu gaciro ka miliyoni 5 z’amadorali
6. Jidenna (Umunyanijeriya-Umunyamerika)
Yavukiye muri Amerika ariko akunda cyane igihugu cye cy’inkomoko aricyo Nijeria.
Ni umuraperi w’imyaka 35 y’amavuko, ni umuhanga mu myandikire no gutegura imigendekere y’amashusho mu ndirimbo ze, umuririmbyi, umwanditsi ndetse atunganya amajwi, ibi byose bimwinjiriza agatubutse.
Jidenna yakoranye n’uwahoze ari Madamu wa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Michelle Obama, kuri gahunda ye yo kwiga, akora ibitaramo, ibitaramo byihariye byamwinjirije agatubutse
Bivugwa ko afite agaciro ka miliyoni 7 z’amadolari.
7. Wizkid (Nijeriya)
Uyu muhanzi ntabwo ari mushya mu matwi ya benshi, hirya no hino ku isi arazwi, akurikirwa cyane mu Bwongereza, amerika n’Ubufaransa, aha hose iyo ahakoreye ibitaramo sitade arazuzuza.
Indirimbo “Ojuelegba” iri muzamwinjirije cyane.
Wizkid afite umutungo wa miliyoni 12 z’amadolari.
8. Davido (Nigeria)
Davido ni umuhanzi uvuka mu muryango w’abaherwe, birumvikana yuko yavutse afashe amafaranga mu ntoki, kugeza nubu ntarayarekura ahubwo aracyayongera akoresheje impano ye mu muziki.
9. Sarkodie (Gana)
Sarkodie afatwa n’inyenyeri y’umuziki ugezweho muri Ghana, Forbes yamushyize kurutonde rw’abahanzi batunze amafaranga menshi muri Afurika.
Nk’uko amakuru abitangaza, afite agaciro ka miliyoni 7 z’amadorali.
10. Shatta Wale (Gana)
Yiyise ‘African Dancehall king’ aherutse ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard “Abahanzi barebwa cyane mu rugo” ku rutonde rwa Gana, yemeza ukuri ku bijyanye n’umutungo we.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook