Urwego rw’igihugu Rushinzwe Imfungwa n’abagororwa rwatangaje ko Jay Polly hamwe n’abandi bagororwa babiri banyweye uruvange rwa Alcool yifashishwa mu kogosha bikekwako ari byo byamuviriyemo urupfu.
Inkuru y’urupfu rwa Jay Polly yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 2 Nzeri 2021.


Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwatangaje ko Jay Polly yitabye Imana mu rukerera ahagana saa kumi n’igice.
I saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo yajyanywe mu ivuriro ryo muri Gereza ya Nyarugenge ariko akomeza kuremba, bahitamo kujyana mu bitaro bya Muhima, yitabwaho n’aganga birangira yitabye Imana.
Amakuru y’ibanze RCS ifite ni uko Jay Polly na bagenzi be babiri ari bo Harerimana Gilbert na murumuna we Iyamuremye Jean Clement bari basangiye uruvange rwa alcool yifashishwaga n’imfungwa n’abagororwa biyogoshesha, amazi n’isukari byavanzwe nabo ubwabo.


RCS ifatanyije Rwanda Forensic Laboratory batangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.
Itangazo rigenewe abanyamakuru pic.twitter.com/F7Ou2wyhpP
— RCS Rwanda (@RCS_Rwanda) September 2, 2021
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook