Baca mu Kinyarwanda ngo “akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu”, bashaka kugaragaza ko nta muntu ku Isi ushobora gusimbura umubyeyi w’umugore.
Hashize imyaka 12 ibi bibaye ku muhanzi Davis D wabuze umubyeyi we akiri umwana muto wigaga mu mashuri yisumbuye.


We n’abavandimwe be babiri, basigaye barerwa na se, kugeza n’ubu baracyari kumwe arabashyigikira muri byose.
Nubwo Davis D yabuze umubyeyi we akiri muto, hari byinshi amwibukiraho ariko by’umwihariko ngo yari afite umutima ukundana abana nabo bakabimukundira.
“Yarishimaga kugera aho abaye nk’umwana nawe, yari afite nk’imisemburo ku buryo abana bato b’imyaka ibiri kugera kuri 12 yari abafiteho igikundiro. Kwakundi baburaga abana baravugaga bati mujye kurebera kwa Mama David.”
Davis D avuga ko mbere y’uko umubyeyi we yitaba Imana yavuye ku ishuri aho yigaga akajya ku musezera n’ubwo bwose atari cyo cyari kimujyanye mu by’ukuri.
Ati “Sinzi ikosa nakoze ku ishuri bampa weekend, iyo weekend yari imeze nko kureba mama bwanyuma. Twahuriye ku muryango agiye guhaha isura ntabwo njya nyibagirwa, yari amfitiye urukumbuzi atitaye ku mafuti nakoze tumarana icyo cyumweru tumeze neza ariko nkumva ndi kumukunda cyane kurusha uko namukundaga.”
Nyuma yo gusubira ku ishuri, umubyeyi we yafashwe n’uburwayi hashize ibyumweru bibiri Davis D baza kumufata ku ishuri bamubeshya ko iwabo hari umunsi mukuru mu rwego rwo kwirinda kumukura umutima akiri ku ishuri.
Uyu mubyeyi yitabye Imana umuhungu we Davis D ataraba umuhanzi, none ubu ni umwe mu bakunzwe bikomeye mu Rwanda.
Aherutse gushyira hanze indirimbo yise Big Love amashusho yayo yakorewe i Dubai. Ubu ari kwitegura kujya gukora ibitaramo bizazenguruka ibihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi.





Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook