USA: Louise Wa Gatonda umuramyi mushya ufite impano idasanzwe

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Louise Wa Gatonda n’umuhanzikazi utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Utah amaze gushyira hanze indirimbo 3 zo kuramya no guhimbaza Imana avuga ko atazi igihe yatangiriye muzika kuko yakuriye muri korali ari umuramyi mwiza.

Indirimbo zirimo iyitwa “Urugo rwiza”,”Umucunguzi” , niyo aheruka gukora yitwa “Senga” nizo Louise Manishimwe uzwi nka Louise Wa Gatonda amaze gushyira hanze gusa muri uyu mwaka wa 2020 ngo yifuza kuzakora indirimbo nyinshi yizera ko zizafasha abantu by’umwihariko abakunda umuziki wa Gospel.

Uyu muhanzikazi mu kiganiro na IBYAMAMARE.COM avuga ko mu gukora umuziki nta muhanzi wihariye afataho icyitegererezo gusa abahanzi barimo “Israel Mbonyi” ngo bari mubo yigiraho ibintu byinshi.

“Nta muhanzi wihariye mfataho icyitegererezo gusa abahanzi barimo Israel Mbonyi nkiri mu Rwanda yaramfashaga cyane, buri muhanzi duhuye cyangwa numvise mwigiraho byinshi bimfasha gutera imbere”

Louise Wa Gatondo winjiye mu muziki wa Gospel ashikamye

Louise wa Gatonda mu gukora muzika hari ibintu byabanje kumugora ngo gusa amaze kubimenyera uko iminsi igenda itambuka.

“Gukorera indirimbo hano muri Amerika biragorana, studios hano zirahenze cyane bisaba gukorana naba Producers bo mu Rwanda aho badukorera Beat tugafata umwanya wo kwitoza maze tugafatira amajwi hano tukayohereza mu Rwanda bakayatunganya neza , byabanje kungora gusa ubu naramenyereye ”

Iyo yandika indirimbo Louise wa Gatonda ngo yibanda kw’ineza y’Imana igirira abatuye isi akaba aha ubutumwa abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza bwo kutagwa isari ku rugendo batangiye ko ibyiza biri imbere.

Umva hano Senga ya Louise wa Gatonda

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO