USA: “So Fresh” indirimbo nshya Real Pac yakoranye na Mukadaff. Yumve hano

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Real Pack n’umuhanzi  ukorera muzika muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu mujyi wa Lexington muri Kentucky,n’umwe mu bahanzi bakomeje kwerekana imbaraga mur’uyu muziki ndetse no guharanira  gukabya inzozi ze mu muziki binyuze mu bihangano agenda ashyira hanze.

Uyu musore amaze gushyira hanze indirimbo zirimo iyo yise Amahitamo,Niwe,Tuzigumanire,niyo yise Nkomeza yakoranye n’umuraperi Nyarwanda Mr Kagame n’umwe mubahanzi Nyarwanda batuye i Rwotamasimbi bakomeje guharanira ko muzika Nyarwanda yakwambuka imbibi ikagera kure ku buryo bugaragara.

Nyuma yo guhangayika no gukora akabira ibyuya,uyu muhanzi abinyujije mu ndirimbo nshya yise “So Fresh’ yakoranye na Mukadaff yagarutse ku butumwa bwo kutagira ubunebwe no kutiheba binyuze mu gukora cyane maze Nyagasani akaguhindurira amateka imiryango igafunguka.

Real Pac ukomeje kugaragaza imbaraga mu muziki

N’indirimbo ibyinitse yakozwe na Producer Trackslayer umwe mu bahanga mubahanga Urwanda rufite mu gutunganya Muzika uyu musore Real Pack yitsa kukuba amerewe neza mu buzima ko ibintu ar’uburyohe nta mpamvu yo kutabyina nyuma y’amarira aho anibuka ibihe by’amarira  yanyuzemo ubuzima nta cyizere.

Uyu muhanzi mu rwego rwo kurushaho kwigarurira imitima y’abakunzi ba Muzika Nyarwanda atangaza ko vuba cyane agiye kurekura indirimbo nshya afitanye n’Umuraperi ukunzwe mu Rwanda Bull Dogg indirimbo yamaze gukorwa akaba asigaje kuyishyira hanze.

Umva hano So Fresh by Real Pack ft Mukadaff

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO