Usengimana Faustin yasabye ndetse anakwa umukunzi we bari bamze imyaka hafi icumi bakundana(Amafoto)

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Usengimana Faustin, yasabye ndetse anakwa, Bayingana Daniella, bari bamaze imyaka irenga 10 bari mu munyenga w’urukundo. Ni mu birori byabaye ku wa Gatandatu taliki ya 9 Ugushyingo 2019 bibera mu mujyi wa Rubavu.

Biteganyijwe ko nyuma y’uyu muhango wo gusaba no gukwa, tariki ya 15 Ugushyingo 2019 aba bombi bazasezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo.

Usengimana Faustin na Daniella Bayingana bamaze imyaka irenga 10 bari mu munyenga w’urukundo

Bukeye bwaho nibwo ubukwe nyirizina buzaba, tariki ya 16 Ugushyingo saa 15:00’ aho bazahamya isezerano ryabo imbere y’Imana muri Parkland Remera, nyuma yaho abatumiwe bazakirirwa mu busitani bwa Parkland Remera ruguru y’Umushumba Mwiza.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa cyane mu mwaka wa 2014, gusa bivugwa ko icyo gihe bari bamaze imyaka igera kuri 5 bakundana.

Usengimana Faustin ni umwe mu bakinnyi bake b’abanyarwanda bakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique muri 2011.

Ni umwe kandi mu bakinnyi bake babashije gukinira amakipe y’amakeba abiri hano mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC kandi atwarana nazo ibikombe.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO