Uwafashaga mu muziki umuhanzikazi Sheebah bagatandukana avugako uyu mukobwa icyo azi ari ukwiyambika ubusa bitinjiza amafaranga, yamwambuye uburenganzira ku ndirimbo zose yakoze mu myaka 8.

TWOZA INTEBE, MATELA,AMATAPI N'AMAKARO (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Uwahoze ari umujyanama wa Sheeba Karungi muby’umuziki Jef Kiwa, uherutse gutandukana n’uyu muhanzikazi ukunzwe muri Uganda akavugako uyu mukobwa icyo azi ari ukwiyambika ubusa bitinjiza amafaranga, uyu mugabo yatangaje ko Sheebah atemerewe kuririmba ahantu aho ariho hose indirimbo yakoze ubwo yari afitanye amasezerano na Team No Sleep (TNS).

Jeff Kiwa nyiri TNS avuga ko mu myaka 8, indirimbo zose Sheebah Kalungi yashyize hanze atari ize ko ari iza TNS atemerewe kuziririmba mu bitaramo cyandi ahandi hose.

Jeff Kiwa nyiri TNS avuga ko mu myaka 8, indirimbo zose Sheebah Kalungi yashyize hanze atari ize ko ari iza TNS atemerewe kuziririmba mu bitaramo cyandi ahandi hose

Amakuru ava indani mu bakora muri TNS, bavuga ko ubwo Sheebah yashyiraga umukono ku masezerano yemeye ko indirimbo azahakorera zose ari iza TNS, ibi Sheebah abitera utwatsi akavuga ko bazakizwa n’Inkiko.

Bivugwa ko mbere yo gutandukana, Jeff Kiwa yari yarashyize imbaraga mu gushaka abanditsi beza b’indirimbo ndetse no kuzimenyekanisha, ibitaramo bikomeye Sheebah yitabiraga Jeff niwe wafatagamo agatubutse.

Jeff Kiwa yafataga 70% mu gihe Shebbah Kalungi yinjizaga 30% ku bikorwa bye bya muzika.

Uku kunyunyuzwa imitsi nibyo byatumye Sheebah Kalungi yivumbura ahagarika imikoranire na TNS nayo yiyemeza kumushyira hasi ku bubi na bwiza.

Sheebaha Kalungi wiyita Queen Karma ni umwe mu bahanzikazi b’abaherwe muri Uganda ukunzwe muri Afurika y’Iburasirazuba.

Sheebah w’imyaka 32 aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Mukama Yamba” yo kwiragiza Imana nyuma y’ibihe bikomeye ari kunyuramo abitejwe n’uyu Jeff Kiwa nyiri Team No Sleep.

Jeff Kiwa ashinjwa kugira ibikoresho abahanzikazi yitwaje amasezerano aba yaragiranye nabo.

Sheebaha Kalungi wiyita Queen Karma ni umwe mu bahanzikazi b’abaherwe muri Uganda ukunzwe muri Afurika y’Iburasirazuba.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO