Uwase yabonye umuhanzi Rema wo muri Nigeria asuka amarira kubera urukundo amukunda kugirango aceceke bamusezeranyije ko agomba kuba arikumwe nawe mugitaramo azakorera muri Kigali Arena.

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Cynthia Uwase wabonye umuhanzi Rema akarira kubera urukundo amukunda, yahishuye ko uyu muhanzi yamusezeranyije ko ejo bazaba bari kumwe ku rubyiniro mu gitaramo azakorera muri Kigali Arena.

Uyu muhanzi ukomoka muru Nigeria ari mu Rwanda guhera ku wa Gatatu aho yaje mu gitaramo cya Visit Rwanda Concert kizaba ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo 2021 muri Kigali Arena.

Cynthia Uwase wabonye umuhanzi Rema akarira kubera urukundo amukunda

Uyu munsi uyu muhanzi akaba yakoze ikiganiro n’Itangazamakuru aho yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda aho yasanze ari igihugu cyiza.

Muri iki kiganiro hagaragaye umukobwa wari wambaye umupira w’umweru wuzuyeho amafoto y’uyu muhanzi, aho yaje no kurengwa n’amarangamutima ararira.

Ubwo yari asoje ikiganiro n’abanyamakuru, uyu mukobwa witwa Cynthia Uwase, yaje kujya gusuhuza uyu muhanzi ndetse baranifotozanya.

Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Uwase Cynthia yavuze ko ari umufana ukomeye cyane w’uyu muhanzi aho yatangiye kumukurikirana umwaka ushize.

Ati “Ndamufana cyane birenze no kumufana. Hashize igihe muzi, namumenye muri guma mu rugo y’umwaka ushize, ntangira kujya numva indirimbo ze cyane, ni nabwo natangiye kumukurikira kuri Instagram, n’abantu bankurikira kuri IG barabizi, ko mukunda.”

Yakomeje avuga ko imvano y’amarira yasutse ari amarangamutima yagize kubera urukundo akunda uyu muhanzi, akaba atiyumvishaga ko bahuye.

Ati “Icya mbere na we umuntu ukunda cyangwa ufana umubonye ntabwo byakorohera guhisha amarangamutima yawe, cyane ko Rema mukunda mu buryo ntashobora gusobanura, niko amarangamutima yanjye yaje ndarira.”

Uwase bamwijejeko agomba kuba arikumwe na Rema mugitaramo azakorera muri Kigali Arena

Yakomeje avuga ko uyu muhanzi yamubwiye ko yakunze umupira yambaye amusezeranya ko ejo bazaba bari kumwe ku rubyiniro muri iki gitaramo.

Ati “Arambwiye ngo ejo tuzabonana hariya muri Arena, aranambwira ko akunze umupira wanjye nyine, nanjye kuva uyu munsi mbaye umufana. Nabyakiriye neza cyane ni ibintu navuga nifuzaga ku buryo utabyumva, inzozi zibaye impamo.”

Biteganyijwe ko Rema ari we uzasoza ibirori bya BK All Star Game izaba ejo aho Team Shyaka izakina na Team Ndizeye bizagenda bivangwa n’umuziki abahanzi baririmbira abahanzi muri iki gitaramo cyiswe ‘Visit Rwanda Concert’.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO