Vera Sidika, umugore uzwiho kugira ikibuno gikurura abagabo muri Kenya, amaze amezi abiri yibarutse umwana we w’imfura.
Vera Sidika w’imyaka 32 umaze kwamamara cyane kumbuga nkoranyambaga we n’umugabo we Brown Mauzo wahoze ari umutoza we wa siporo, taliki 20 Ukwakira 2021 nibwo bakiriye umwana wabo wambere bise Asia Brown.


Nyuma yuko abyaye umwana we wambere, Vera yagiye agaragaza cyane ko yishimiye kubyara ndetse ntasiba gushyira amafoto atandukanye yuyu mwana kumbuga ze.
Abicishije kurubuga rwe rwa instagram kuri story yashyizeho amafoto y’uyu mwana yerekana imisatsi ye.
Vera Sidika mu magambo yanditse yavuzeko asenga asaba Imana ngo izamurindire umwana we ntazishyiremo imisatsi cyangwa inzara by’ibikorano.
Yagize ati “Ndasenga ngo ntazagire inzara n’imisatsi y’imikorano n’ibindi ahazaza he,a meze neza uku asa”


Uyu mugore yahamijeko ubwo yamaraga kubyara uyu mwana ngo ikuntu cyamuteye ubwoba cyane ngo ni umusatsi we ariko ngo abaganga baramuhumurije bamubwirako uzagenda umera neza kandi ukazaba mwiza cyane.


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook