Wa mukobwa w’imyaka 19 wapfuye ku isabukuru ye y’amavuko ubwo yatumirwaga n’inshuti ze zikamukorera siripurize akagarurwa iwabo yapfuye, icyamwishe cyamenyekanye

Inkuru y’inshamugongo yababaje benshi, ni inkuru yavugaga kurupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko wapfuye ku isabukuru ye y’amavuko, ubwo yavaga murugo ari muzima akagenda atumiwe n’inshute ze zari zigiye kumukorera siripurize ngo bishimane nawe kuri uyu munsi.

Mushimiyimana Jacqueline w’imyaka 19, wari umunsi w’ibyishimo kuri we ndetse n’ishuti ze harimo n’umuhungu bakundanaga.

Uyu mukobwa icyamwishe cyamenyekanye

Inshuti ze z’urungano zari zifuje gusangira nawe uyu munezero gusa ibi byishimo ntibyarambye kuko uyu mukobwa yatahanwe iwabo mugitondo yapfuye, inkuru yateye urujijo benshi bibaza icyishe uyu mukobwa.

Uyu mukobwa wo mugihugu cy’i Burundi, mu nkuru IBYAMAMARE.com dukesha ikinyamakuru Jimbere Magazine, bavugako uyu mukobwa yaba yarapfuye nyuma y’ibirori yari yakorewe, agapfa arikugerageza gukuramo inda yari atwite ndetse ibi akaba yarabifashijwemo n’umuhungu bakundana ari nawe wayimuteye.

Mu iperereza ryakozwe n’inzego z’ubugenzacyaha mugihugu cy’i Burundi, nkuko bitangazwa na Pierre Nkurikiye, umuvugizi wa Polisi muby’umutekano.

Yagize ati “Urupfu rwa Jacqueline Mushiyimana, rwabaye tariki 24/02, bakazana umurambo iwabo yapfuye, mugihe yari avuye mu isabukuru ye y’amavuko, yapfuye ari kugerageza gukuramo inda”

Uyu mukobwa yapfuye ku isabukuru ye y’amavuko bivugwako yapfuye akuramo inda

Umuvugizi wa Polisi y’i Burundi, yakomeje avugako uyu mukobwa yari yararanye n’umuhungu bakundana akaba ari we wamufashije kugura imiti no gukuramo inda.

Ati “Uwo mukobwa yari yararanye n’umuhungu bakundana, niwe wamufashije kugura imiti no gukuramo inda, uwo mukobwa rero yamupfiriyeho barimo kugerageza kuyikuramo, umuhungu abonye umukobwa amaze gupfa yahise azana umurambo iwabo”

Kuri ubu uyu muhungu akaba ari mu maboko ya Polisi, akaba ategeje kujyanwa imbere y’ubutabera ngo bumucire urubanza.

Uyu mukobwa yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa Kabiri.

SOMA Inkuru yabanje

Umukobwa w’imyaka 19 yatunguwe n’inshuti ze ku isabukuru ye y’amavuko, mugitondo umukunzi we umugarura iwabo yapfuye

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE