Wamugabo w’ibiro 25 ukundana n’umukobwa ufite ikibuno kidasanzwe, kuri Saint Valentin yagiye kumwerekana mu muryango bose baratungurwa(Amafoto)

Umugabo ufite imiterere idasanzwe, Moussa Sandiana Kaba amaze kwamamara nka Grand P, uyu mugabo yagiye kwerekana umukobwa bakundana mu muryango w’iwabo.

Uyu mugabo amaze kumenyekana cyane kubera gukundana n’umukobwa nawe ufite ikibuno n’imiterere bidasanzwe, bivugwako umugabo apima ibiro 25 naho uyu mukobwa we agapima ibirenga 100.

Grand P n’umukunzi we

Ku munsi wa Saint Valentin, uyu mugabo yagiye kwekana uyu mukobwa bakunda iwabo mu muryango aho nabo batunguwe n’ingano y’ikibuno cy’uyu mukobwa uzwi ku mazina ya EUDOXIE YAO.

Grand P mubutumwa yageneye umukunzi we ku munsi w’abakundana yagize ati “Ndagukunda cyane, ndabikubwiye, kandi ndabisubiramo, amagambo yanjye arabigaragaza,…..”

Grand P n’umukunzi we muburiri

Yakomeje agira ati “Ndashaka ko bizahora gutya ubuziraherezo nzicuza ijoro rizarenga ntari kumwe nawe, kandi buri gitondo ndashaka ko izuba ryaka rizajya rirasa uri mumaboko yanjye….”

Bari gusangira amafunguro

Uyu mugabo ufite ubugufi budasanzwe kandi isura ye ikaba imugaragaza nk’umuntu ushaje bivugwako yahuye n’uburwayi bwitwa Progeria, umuntu urwaye iyi ndwara agaragara nkuwagwingiye, imisatsi ye irapfuka,agira umutwe mutoya, urwasaya ruto, izuru ryiziritse, kandi uruhu rwe rugamugaragaza ko ashaje.

Uyu mugabo bivugwako afite uburebure bungana na cm 110 akaba apima ibiro 25 naho umukobwa we apima ibiro birenga ijana.

Uyu mugabo bivugwako afite amafaranga menshi cyane, akura mubijyanye n’ubuhanzi, ndetse uyu mukobwa nawe ni umunyamideri wiyerekana agaragaza ikibuno cye, akaba afite n’amaduka acuruza imyambaro n’imibavu y’abagore, arazwi cyane kuko akurikirwa n’abarenga miliyoni kurubuga rwa instagram.

Uyu mukobwa Eudoxie Yao avugako, urukundo rwe n’uyu mugabo rwiyongereye cyane kubera ibyo abantu babavugagaho, nawe ngo ubu arashaka kugaragazako urukundo rujya aho rushatse kandi ngo buri muntu wese akwiye gukunda hatitawe kumiterere ye.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE