YFilla yisunze B-Threy uherutse kuva muri Green Ferry bakorana indirimbo bise “All Day” yasohokanye n’amashusho

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Shyaka Yves wiyise YFilla mu muziki ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakorera injyana ya HipHop muri Canada, mbere yuko dusoza umwaka wa 2019 uyu musore yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘All Day’ yahuriyemo n’umuraperi mugenzi we B-Threy wahoze akorana na Bushali muri Green Ferry.

YFilla umaze imyaka isaga irindwi akora muzika yabwiye Ibyamamare.com ko yahisemo guhuza imbaraga na B-Threy muri iyi ndirimbo kuko ari umwe mu baraperi beza kandi bashoboye.

YFilla akorera muzika muri Canada.

Iyi ndirimbo ‘All Day’ yasohokanye n’amashusho yayo, yakozwe na Langi Beats mu buryo bw’amajwi naho amashusho akorwa na Climax Visual.

Nyuma y’iyi ndirimbo YFilla avuga ko hari n’indi mishanga afitanye n’abandi baraperi bakomeye hano mu Rwanda azagenda ashyira hanze mu minsi irimbere.

Muntangiriro z’Ukuboza uyu mwaka nibwo umuraperi Muheto Bertrand wiyise B-Threy, yatangaje ko asezeye mu nzu ya Green Ferry Music yahuriragamo na bagenzi be bazamukanye bakora injyana yitwa ‘Kinyatrap’ gusa ntibigeze batangaza impamvu y’isezera rye.

Iyi ndirimbo yakoranye na YFilla niyo yambere yaririmbyemo igiye hanze kuva yatangira gukora muzika nk’umuhanzi wigenga.

REBA HANO IYI NDIRIMBO:

 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO