Yvette Niyomufasha, umunyarwandakazi ukiri muto wiyemeje gufasha abanyamahanga kumenya kubyina imbyino Nyarwanda(VIDEO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Niyomufasha Yvette, ni umunyarwandakazi wiyemeje kufasha, abanyamahanga kwiga neza no kumenya kubyina imbyino gakondo z’abanyarwanda,harimo igishakamba, ikinimba, guhamiriza n’umushayayo.

Yvette avugako yatangiye abyina imbyino gakondo kuko yari asanzwe abikunda, Nyuma yabonye uburyo abanyamahanga bakunda imbyino Nyarwanda nibwo yahisemo gushaka uburyo yajya yigisha ababikunda bakabimenya.

Uyu mukobwa avugako, yigisha abanyarwanda n’abanyamahanga, ariko hakiri imbogamizi ku banyarwanda kuko aba abona batabyitabira cyane, ahubwo abanyamahanga akaba aribo babyitabira ku bwinshi.

Yagize at“Nta muntu uhejwe, twakira abanyarwanda n’abanyamahanga, ariko haracyari imbogamizi kubanyarwanda ntibabikunda cyane nkuko abanyamahanga babikunda”

Kugeza ubu Niyomufasha Yvette afite ishuri yise “Ikome Nshya”, yigishiriza Kacyiru, ahitwa Cassa Keza, buri munsi aba afite abanyeshuri kandi ubona bashaka kumenya kubyina imbyino Nyarwanda ndetse aracyakomeje kwakira ababyifuza.

Kanda Hano ukirikirane ikiganiro cyose twagiranye Ubwo twabasangaga mu myitozo

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO