Zarinah Hassan umugore wamamaye cyane kumbuga nkoranyambaga nka Zari, akomeje gutangazwa n’uburyo abasore bakimwirukaho bamusaba urukundo.
Zari w’imyaka 41 y’amavuko ni umubyeyi w’abana 5 harimo umukobwa n’umuhungu yabyaranye n’umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz.


Uyu mugore ukomoka mugihugu cya Uganda, ntasiba kuvugwa mu nkuru z’urukundo kuva yakwemeza ko yatandukanye na Diamond yashinjaga kumuca inyuma
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Times S cyandikirwa muri Afurika y’epfo aho Zari atuye, bamubajije kubijyanye n’urukundo rwe naho bigeze kumusore bamaze iminsi bivugwako bakundana, Zari avugako atangazwa n’abasore bakomeje kumusaba urukundo.
Yagize ati “Nkuko mu maze iminsi mu bibona mfite umusore turi kugerageza kujya murukundo” ntiyigeze avuga izina rye.
Yakomeje agira ati “Ntangazwa n’abasore ubona bakiri bato baza bansaba urukundo kandi ndi umugore ubyaye gatanu.”
Zari yavuzeko agifite icyizere ko azongera kujya murukundo abakunzi be bakajya babona ko aryohewe, ati “Abantu benshi bakunze kwibanza kumukunzi wanjye kuva natandukana na Diamond, gusa mfite icyizere ko nzongera gukunda mwese mukabibona”


Zari amaze iminsi avugwa murukundo na GK Choppa, umucuruzi wo muri Uganda uba muri Afurika yepfo, yavuzwe cyane mu mezi ashize nyuma yuko asangije abamukurikirana amafoto ye arikumwe na Zari bafatanye agatoki ku kandi, bahobera ndetse basomana bigaragara ko bunze ubumwe.


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook