Zari yagaragaye muburyohe bw’urukundo mugitanda n’umukunzi we mushya yasimbuje Diamond, abafana bamusaba kwihangana akaba umugabo wanyuma agaragaje bari murukundo(Amafoto)

Zarinah Hassan, uzwi nka Zari wahoze ari umukunzi w’umuhanzi, Diamond Platnumz, nyuma yo gutandukana n’uyu muhanzi w’icyamamare muri Tanzania, uyu mugore akomeje kwerekana ko aryohewe n’urukundo rushya.

Zari, yagaragaje ifoto ari mugitanda n’umugabo bari mu munyenga w’urukundo, uyu mugabo akaba ariwe yasimbuje Diamond batandukanye bamaze kubyarana abana 2.

Zari, yagaragaje ifoto ari mugitanda n’umugabo bari mu munyenga w’urukundo

Uyu mugabo uri murukundo na Zari, bivugwako babana muri Afurika y’epfo aho uyu mugore asanzwe atuye n’abana batanu yabyaye.

Zari ntasiba kugaragaza, amafoto atandukanye arikumwe n’uyu mugabo maze akayaherekeresha amagambo n’ibimenyetso by’urukundo.

Zari ntasiba kugaragaza, amafoto atandukanye arikumwe n’uyu mugabo maze akayaherekeresha amagambo n’ibimenyetso by’urukundo.

Abakunzi ba Zari, ku mafoto menshi yagiye ashyira hanze arikumwe n’uyu mugabo bagiye bamwifuriza ishya n’ihirwe murukundo rwe rushya ariko abenshi bamusaba ko uyu yaba umugabo wanyuma agaragaje avugako bari murukundo.

Uwitwa Julita Brandine yagize ati “Zari ndakwinginze, ntuzagire undi mugabo upositinga uvuga ko muri murukundo, uzihangane uyu abe uwanyuma”

Kitare Okanda nawe yaje agira ati “Mama tee,mbifurije ibyiza wowe n’uyu musore usa na AKON,ngusabe ikintu kimwe, uyu we sinzumve inkuru ngo mwatandukanye.”

Dinario Mzazi nawe yagize ati “Abagabo urabazengutse pee!, ngaho tuza, uyu we ntimuzatandukane mbifurije kubyara impanga.”

Zari w’imyaka 40 ni umwe mubagore b’ikimero bamaze kwamamara cyane kumbuga nkoranyambaga, uyu mugore w’abana 5 wo mugihugu cya Uganda yamenyekanye cyane ubwo yakundanaga na Diamond batandukanye babyaranye kabiri.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE