Zari yakodeshereje inzu abahungu be bakuru kugirango ajye abona uko yisanzura hamwe n’umugabo mushya yasimbuje umuhanzi Diamond(Amafoto)

Umugore ukomoka muri Uganda umaze kwamamara cyane kumbuga nkoranyambaga, Zari Hassan, yakodeshereje abangu be babiri bakuru inzu y’akataraboneka kugirango ajye abona uko yisanzura hamwe n’umukunzi we mushya.

Uyu mugore aherutse gutungura benshi ubwo yatangazaga ko yamaze gukodeshereza abahungu be babiri bakuru, Pinto Tlale na Raphael Semwanga Junior inzu ngo bajye kubamo bamenye ubuzima batari kumwe na we, ni nyuma yo kuvuga ko bakuze badakwiye kuba na we, buri umwe yamukodeshereje inzu ye.

Zari n’umukunzi we mushya

Inkuru zahise zivuga ko ari nko kubirukana kugira ngo ajye abona uko yisanzura n’umukunzi we mushya.

Zari uba muri Afurika y’epfo ni umugore umaze kwamamara cyane kumbuga nkoranyambaga.

Zari yamamaye cyane ubwo yakundanaga n’umuhanzi Diamond Platnumz wo mugihugu cya Tanzania.

Abahungu bakuru ba Zari

Zari w’imyaka 40 y’amavuko ni umugore w’abana 5 harimo 2 yabyaranye na Diamond na 3 yabyaranye n’umugabo w’umugande babanye mbere ya Diamond.

Kuri ubu uyu mugore ntasiba kugaragaza ko ari murukundo rushya nundi mugabo yasimbuje umuhanzi Diamond, ndetse bikaba bivugwako uyu mugabo babana mu nzu akaba ari nayo mpamvu yatumye yirukana aba bana bakuru.

Zari avugako yakodeshereje inzu abahungu be

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE