Abagize Zubby Comedy basekeje abanya-Kenya, bageze kuri Miss mulenge babarwaza imbavu(Amafoto).

TWOZA INTEBE, MATELA,AMATAPI N'AMAKARO (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Abanya-Kenya banyuzwe n’igitaramo cy’urwenya cyiswe Iwacu Comedy aho abanyarwenya ba Zubby Comedy babafashije guseka no gutaha bamwenyura binyuze mu nkuru babasangije.

Iki gitaramo cyabereye ahitwa Calvary Convent Center mu Mujyi wa Nairobi mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 19 Kamena 2022.

Abanya-Kenya banyuzwe n’igitaramo cy’urwenya cyiswe Iwacu Comedy aho abanyarwenya ba Zubby Comedy babafashije guseka

Abantu b’ingeri zose biganjemo urubyiruko bahuriye muri iki gitaramo cyagaragayemo abanyarwenya benshi bakizamuka n’abamaze kubaka izina muri uyu mwuga.

Muri iki gitaramo hagaragayemo abanyempano mu gusetsa barimo Kanyamutwengo Team n’abandi bamenyerewe muri Kenya barimo Mc Tricky ukurikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Nshuti Kenny Nicole uzwi nka Nyabitanga yavuze ko batunguwe n’ubwinshi bw’abantu bitabiriye igitaramo cyabo, Ababarirwa hagati yi 2000 na 2500 baje kwiyumvira urwenya rw’izi nkumi n’abasore.

Yavuze ko batunguwe no kuba aricyo gitaramo cya mbere bakoreye hanze y’u Rwanda kikaba kitabiriwe n’abantu benshi aho by’umwihariko banyuzwe n’inkuru ya “Miss Mulenge.”

Yagize ati “Twashimishijwe n’ubwitabire bw’abantu baje kudushyigikira, nitwe ba mbere duteguye igitaramo cya Comedy tuvuye hanze ya Kenya bakabona abantu bensh.”

Urwenya rwa Zubby Comedy rwasekeje benshi

Usibye iki gitaramo cya mbere bakoreye hanze y’u Rwanda, aba banyarwenya ngo bafite ibindi bitaramo mu bihugu bitandukanye bizeye ko bizatanga umusaruro.

Zubby Comedy imaze kwamamara binyuze muri Comedy mu rwenya bagenda bashyira hanze igizwe na Samson Mucyo [Samu], Nshizirungu Seka Seth [Seth] ndetse na Nshuti Kenny Nicole [Nyabitanga].

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO