Umuhanzi w’umunyarwanda Karihungu Vincent umaze kumunyekana ku mazina ya Venny K yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise”Mpaho”
Venny K ubarizwa mu mujyi wa New York avugako amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri 7 zose yakoreye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.


Mukiganiro Venny K yagiranye n’ikinyamakuru Ibyamamare.com yatubwiyeko yatangiye umuziki mu mpera za 2020.
Uyu muhanzi w’umunyempano avugako indirimbo yise “Mpaho” aba saba umukobwa urukundo.
Venny K nubwo akorera umuziki we hanze y’u Rwanda avugako afite intego ko umuziki we wagera kubantu bose bumva ururimi rw’ikinyarwanda.
REBA VIDEO YISE “Mpaho”
Yagize ati :“Umuziki wanjye nifuza ko wagera kubantu bose bumva ikinyarwanda, mbafitiye byinshi byiza kandi nizeyeko bigomba kubashimisha.”
Yakomeje agira ati “Icyo nasaba abakunzi banjye ni ugukomeza bakankurikira banashyigikira”







Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook