CHOGM: Uko imihanda yo mu Mujyi wa Kigali izakoreshwa ku wa Mbere tariki 20 Kamena

TWOZA INTEBE, MATELA,AMATAPI N'AMAKARO (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryashyize ahagaragara uko imihanda yo mu Mujyi wa Kigali izakoreshwa ku wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, umunsi Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma zikoresha ururimi rw’Icyongereza izaba ikomeje kubera mu Rwanda.

Muri mihanda yo mu Mujyi wa Kigali harimo izakoreshwa n’abashyitsi bitabiriye iyi nama mu gihe indi izakoreshwa n’abagiye muri gahunda zabo zisanzwe harimo n’abakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Itangazo rivuga ko uretse kuba hashyizweho gahunda y’uko imihanda izakoreshwa, abapolisi bakora mu muhanda n’ubundi bazaba bahari kugira ngo bafashe abaturage kubayohora.

Imihanda izakoreshwa n’abitabiriye inama ya CHOGM ni Serena Hotel – Payage – Sopetrad – Kimicanga – Kimihurura -Gishushu – Gisimenti – Giporoso – Nyandungu – Kuri 15 – Mulindi – Ku ruganda rw’Inyange – Intare Arena.

Polisi ivuga ko abari basanzwe bakoresha iyo mihanda cyangwa bari bafite gahunda yo kuyikoresha kuri uyu wa Mbere bakwifashisha indi itandukanye kugira ngo gahunda zabo zibashe gukomeza ariko n’imigendekere ya CHOGM2022 irusheho kuba myiza.

Abava i Kabuga cyangwa mu Ntara y’Iburasirazuba bashobora kunyura ku Musambi – Inyuma ya parking ya Intare Arena – Mulindi – Gasogi – Musave – Special Economic Zone – Kwa Nayinzira – Kimironko – Controle Technique – Nyabisindu – Gishushu – Mu Kabuga ka Nyarutarama – Utexrwa – Kinamba.

Undi muhanda uzaba ufunguye ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga ni uva ku Mulindi -Kanombe ugakomeza mu Kajagali – Nyarugunga Health Center -Busanza – Itunda/Rubirizi – Kabeza – Alpha Palace – Sonatubes – Rwandex – Kanogo – Kinamba.
Ni mu gihe umuhanda wa Kinamba – Yamaha – Gereza – Onatracom na wo uzaba ufunguye.

Polisi yasabye abakoresha umuhanda kwihanganira izi mpinduka no kwirinda amakosa yateza umuvundo w’ibinyabiziga n’impanuka.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO