Ikipe ya Liverpool FC yatwaye igikombe cy’Igihugu cy’u Bwongereza itsinze Chelsea FC kuri penaliti 6-5, nyuma y’uko umukino hagati y’impande zombi wari warangiye ari 0-0.
Mu mukino w’ishiraniro wamaze iminota 120 nyuma y’uko hongeweho iminota 30, ariko biranga amakipe yombi arananirana.

Ni umukino wari ushamaje ariko utabonetsemo uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego, bitewe n’uko amakipe yombi yari yugariye cyane, buri yose yirinda gutsindwa igitego.
Sadio Mané niwe mukinnyi wa Liverpool FC mu gihe James Milner, Thiago Alcantara, Roberto Firmino, Trent Alexander Arnold, Diogo Jota na Konstantinos Tsimikas batsinze penaliti zabo.
Ku ruhande rwa Chelsea FC, César Azpilicueta na Mason Mount nibo bahushije penaliti mu gihe Marcos Alonso, Reece James, Ross Barkley, Jorginho na Hakim Ziyech nibo bakinnyi ba Chelsea babashije kwinjiza penaliti.
Liverpool FC yaherukaga igikombe cya FA Cup mu 2006, icya mbere yagitwaye mu 1965. Iyi kipe yaherukaga gutsinda Chelsea FC ku mukino wa nyuma wa Carabao Cup muri Gashyantare, nabwo ikaba yarayitsinze kuri penaliti.
Chelsea FC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Crystal Palace ibitego 2-0 mu gihe Liverpool FC yari yatsinze Manchester City ibitego 3-2.





Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook