Ikipe y’u Rwanda ya Basketball yatsinzwe na Tunisia itakaza amahirwe yo kwerekekeza mu Gikombe cy’Isi.

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Ikipe y’u Rwanda ya Basketball yatsinzwe na Tunisia ifite igikombe cya Afurika cya Basketball giheruka, itakaza amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro cy’amajonjora yo gushaka itike yo kwerekekeza mu Gikombe cy’Isi cya Basketball gitegerejwe mu 2023.

Ni umukino watangiye Saa kumi n’Ebyiri z’ijoro. U Rwanda rwasabwaga gutsinda uyu mukino rugategereza ikiva mu mukino wa Cameroun na Sudan y’Epfo kugira ngo hamenyekane iyiyunga kuri Tunisia na Sudan y’Epfo.

Uyu mukino ntabwo wigeze worohera ikipe y’Igihugu y’u Rwanda kuko rwawutsinzwe ku manota 76 ya Tunisia kuri 66 y’u Rwanda

Uyu mukino ntabwo wigeze worohera ikipe y’Igihugu y’u Rwanda kuko rwawutsinzwe ku manota 76 ya Tunisia kuri 66 y’u Rwanda. Bisobanuye ko ikinyuranyo cyari amanota icumi.

Ibi byasobanuraga ko amahirwe yo gufata umwanya wa Gatatu mu itsinda rya Kabiri, byari bigoranye kuko byasabagwa ko Sudan y’Epfo Cameroun byibura ikinyuranyo cy’amanota menshi 36.

Kuri uyu munsi ntabwo abasore b’u Rwanda barimo Nshobozwabyosenumukiza, Kaje Elie, Kenny Gasana n’abandi, wari umunsi wabo.

Amahirwe ku Rwanda yo kuzajya mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha, asa nayayoyotse bitewe n’uku gutsindwa.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda bagerageje kwihagararaho biranga

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO