Ikipe y’u Rwanda ya Basketball yatsinzwe na Tunisia ifite igikombe cya Afurika cya Basketball giheruka, itakaza amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro cy’amajonjora yo gushaka itike yo kwerekekeza mu Gikombe cy’Isi cya Basketball gitegerejwe mu 2023.
Ni umukino watangiye Saa kumi n’Ebyiri z’ijoro. U Rwanda rwasabwaga gutsinda uyu mukino rugategereza ikiva mu mukino wa Cameroun na Sudan y’Epfo kugira ngo hamenyekane iyiyunga kuri Tunisia na Sudan y’Epfo.


Uyu mukino ntabwo wigeze worohera ikipe y’Igihugu y’u Rwanda kuko rwawutsinzwe ku manota 76 ya Tunisia kuri 66 y’u Rwanda. Bisobanuye ko ikinyuranyo cyari amanota icumi.
Ibi byasobanuraga ko amahirwe yo gufata umwanya wa Gatatu mu itsinda rya Kabiri, byari bigoranye kuko byasabagwa ko Sudan y’Epfo Cameroun byibura ikinyuranyo cy’amanota menshi 36.
Kuri uyu munsi ntabwo abasore b’u Rwanda barimo Nshobozwabyosenumukiza, Kaje Elie, Kenny Gasana n’abandi, wari umunsi wabo.
Amahirwe ku Rwanda yo kuzajya mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha, asa nayayoyotse bitewe n’uku gutsindwa.







Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook