Hari ibiribwa bishobora kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina?
Yego. Bimwe mu biribwa bizagufasha gukora imibonano iryoshye harimo:
Umuneke: Ni isoko nziza ya potasiyumu, ikanafasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso. Icyo imineke izagufasha ni ukongera akabaraga muri icyo gikorwa no kurushaho kwishima. Ku bagabo bakunda kuvuga ko igitsina kidafata umurego, umuneke ni umuti mwiza wa mbere.


Urusenda: rwongera uburyo amaraso atembera mu mubiri, rwagura imiyoboro y’amaraso. Urusenda kandi rukangura urwungano rw’imyakura (nervous system), rukongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse no kwifuza uwo mugiye kubikorana.
Igutunguru na tungurusumu: ubushakashatsi bwerekana ko byongera ubushake bwo gukora imibonano. Bikangura kandi bikaringaniza testosterone, bityo ikohereza mu mubiri indi misemburo ifasha amaraso gutembera neza.
Amagi: isoko ikomeye ya vitamin B, zifasha mu kuringaniza imisemburo mu mubiri. Amagi afasha mu kugabanya stress no gukomeza gufata umurego ku gitsinagabo. Arimo aside z’amino (amino acids) n’aspartic (aspartic acid) zifasha mu gukora testosterone, zikaba kandi ari ingenzi cyane ku myanya myibarukiro y’umuntu.
Ubunyobwa: kimwe n’ibindi bikungahaye kuri vitamin B1 (nk’inyama z’ingurube, ibishyimbo,…), ni vitamin y’ingenzi kuko yohereza byihuse ubutumwa ku bwonko, ibi bigafasha byihuse igitsina gufata umurego.
Mu gusoza, reka tuvuge ko ikibazo cyo kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina gishobora kuba gito cg kinini; iyo bidakabije bikosoka ukoze ibyo tumaze kuvuga. Iyo ari kinini gishobora kuvurwa n’abaganga bazobereye mu byerekeye iby’imibonano mpuzabitsina.
Gusa uko iki kibazo cyo kubura ubushake cyaba kimeze kose akenshi kijyana n’ibindi bitandukanye; kuba mu mutwe utameze neza, mu mubiri hari ikindi kibazo cg se mu bitekerezo byawe ufitemo ibindi bibazo. Ibanga rya mbere ni ukuganira nuwo mwashakanye mukungarana ibitekerezo, bizabafasha kugira umuryango n’urugo mwese mwishimiye.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook