Twagiye dukora inkuru zerekana ubusobanuro bunyuranye bw’inzozi. Gusa nk’uko twabivuze mu bice bibanza, ubu si ubusobanuro twe dutanga ahubwo ni ubwatanzwe n’inzobere mu gusobanura ibyerekeye inzozi, icyo twe dukora ni ukwandika ibyo bagiye bavuga. Rero abajya badusaba kubasobanurira inzozi runaka, tugenda tubikora bitewe nuko aho tugeze tubyandika habitwemerera.
Reka noneho dukomeze ku busobanuro bw’izindi nzozi zinyuranye


1.Kurota igisenge cyangwa inzu bikuvira
Ubusanzwe igisenge cyangwa inzu bivuze umutekano no gutuza. Kurota bikugwaho rero biba bisobanuye ko mu buzima bwawe hari ikintu uri gushaka gutunganya mu myitwarire yawe, mu marangamutima se ariko bikaba bitaragenda neza uko ubyifuza.
2.Kurota ucika igice runaka
Mu gihe urose wakoze impanuka ukagira igice runaka ku mubiri wawe utakaza, biba bisobanuye ko uburyo usanzwe ukoramo ibintu buri kwangirika, hari hamwe mu buzima bwawe hari gucika intege
3.Kurota uri mu iduka rinini ariko wabuze inzira igusohora
Nurota izi nzozi uzamenye ko ufite gushidikanya agaciro kawe mu buzima busanzwe, muri macye bimeze nk’aho ubwawe wishaka ukibura. Agaciro uragafite ariko nturimenya
4.Kurota uhunga imvura, ishuheri se cyangwa ikindi kijyanye n’ikirere
Ikirere ni ikintu tutabasha kuyobora. Kurota ibijyanye na cyo byose bivuze ko mu buzima bwawe hari ibiri kukubaho ariko utabasha guhagarika cyangwa guhindura.
5.Kurota utwite
Kurota utwite bisobanuye ko hakiri igihe cyo gutegereza ngo imishinga ufite izabashe kugerwaho.
6.Kurota uri mu ishyamba ry’inzitane
Igihe urose uri mu ishyamba ry’inzitane ni ibikwereka ko utangiye kugenda umenya zimwe mu mpande z’ubuzima bwawe utari usanzwe uzi.
7.Kurota ukora ubukwe cyangwa uri muri gatanya
Ubusanzwe ubukwe buhuza abantu babiri batandukanye. Igihe urose bwabaye biba bivuze ko hari ibintu bibiri cyangwa imico itandukanye uri kugenda uhuza naho iyo urose ari gatanya, biba bivuze ko bya bintu bibiri uri kugerageza buri cyose kugishyira ukwacyo.
8.Kurota wasaye mu byondo
Mu nzozi amaguru yawe asobanura ubushobozi ufite bwo kwikura hamwe ujya ahandi. Niba urose amaguru yafashwe mu byondo, bivuze ko hari ikintu kiri gutsikamira iterambere ryawe kikagusubiza inyuma. Gishobora kuba kiva ahandi cyangwa kuri wowe ubwawe
9.Kurota uhura n’abawe bapfuye
Nubwo benshi bahita bumva ko ari abazimu babateye ariko siko biri. Ahubwo biba bivuze ko uri kugenda wibuka ibyabaranze ukaba hari ibyo ushaka kubigiraho, nkuko babigenzaga.
KANDA HANO UREBE UBUNDI BUSOBANURO BW’INZOZI
10.Kurota uvugira, uririmbira imbere y’abantu benshi
Ibi bivuze ko mu buzima busanzwe wifuza ko abantu bamenya ubuhanga bwawe, ushaka kwiyerekana. Izi nzozi ni nko kugukangura ngo ugire icyo ukora wigaragaze
11.Kurota uzengurutswe n’inzoka
Ubusanzwe nubwo inzoka tuyitinya ariko inzoka mu nzozi zishushanya ubushobozi bwo gutera imbere. Kurota zikuzengurutse rero bivuze ko imbere yawe hari amahirwe menshiagiye kuguhindurira ubuzima.
12.Kurota abashyitsi batateguje
Niba mu nzozi urose ubona abashyitsi batunguranye utatekerezaga, bivuze amahirwe menshi ari kuza agusanga. Niba mu nzozi urose abashyitsi wabasuzuguye cyangwa utabitayeho, ni ikikwereka ko amahirwe akuri imbere umeze nk’aho utayitayeho. Naho niba wabakiriye neza na yombi, bivuze ko amahirwe akuri imbere, azakuzanira byinshi byiza. Byose bizava ku buryo uzayakira
13.Kurota uhekenya ibyuma cyangwa ikintu kindi gikomeye
Ibi bisobanuye ko mu buzima bwawe, mu nshuti zawe, gusabana na bo, guhuza na bo biri mu bintu bikugora cyane ariko ugerageza uko ushoboye ngo ubane na bo
14.Kurota washimuswe n’ibivejuru
Niba urose washimuswe n’ibiremwa bidasanzwe bivuze ko ibyo uri kunyuramo ari ibintu bidasanzwe mu buzima bwawe. Ibi bikunze kuba ku bagiye mu kindi gihugu, abahinduye akazi cyangwa aho babaga
15.Kurota uhura n’inshuti yawe ya kera
Niba mu nzozi urose wahuye n’umuntu utaherukaga yaba inshuti cyangwa umuvandimwe ntibivuze ko muri hafi guhura ahubwo bivuze ko hari imico myiza yari yarakuvuyemo iri kugenda ikugarukamo
16.Kurota urohama
Amazi ubwayo mu nzozi avuze ibyiyumviro. Niba rero urohamye mu mazi inzozi zivuze ko ayo marangamutima ari kugutwara ukayagumamo. Kenshi biba ku bari mu rukundo rushya.
17.Kurota imbwa igusatira
Ubusanzwe imbwa ni inshuti magara y’umuntu. Mu gihe rero urose imbwa bivuze ko mu rukundo rwawe wifuza guhabwa urukundo rungana n’urwo uri gutanga kandi ko umukunzi wawe umukunda urukundo nyarwo.
18.Kurota ushimutwa n’abantu benshi
Bivuze ko mu buzima busanzwe uri mu itsinda ry’abantu ariko bashaka kugukoresha ibyo udashaka no kukwangiriza igihe. Niba hari inshuti nshya wungutse bigusaba kuba maso
19.Kurota ibyo wanyuzemo mu gihe cyahise
Ibi bivuze ko ibitekerezo byawe biri guheranwa n’ahahise cyangwa se uri kwibaza cyane ku byo wakoze mu hahise kuko ubona biri kugira uruhare mu byo unyuramo ubu. Niba ari umuntu wapfuye urose muri kumwe, uba uhora wibuka uruhare rwe mu buzima bwawe
20.Kurota urya ibiryo bibi
Bishobora kuba bigaze, biboze, bishiririye se, cyangwa hari ukundi warose byari bimeze nabi. Ibi ni ibivuga ko mu buzima bwawe hari ibyo uri kunyuramo bigasiga utanyuzwe kandi utishimye.
Twandikire muri comment utubwire inzozi ushaka ko tugusobanurira



Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook