Musore menya ibintu 5 udakwiye gukora ugamije gushimisha umukobwa mukundana.

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app tugusure Tell : 0788441488 ============

Basore, ni kenshi ukora iyo bwabaga ngo ushimishe umukobwa ukunda kandi ni byiza, gusa nanone hari ibyo udakwiye gukora urwo waba umukunda uko rwaba rungana kose.

Twaguteguriye ibintu 5 udakwiye gukora ugamije gushimisha umukobwa ukunda.

Twaguteguriye ibintu 5 udakwiye gukora ugamije gushimisha umukobwa ukunda

5. Kumwishyurira ishuli

Uretse umugore mwashakanye, ntukishyurire umukobwa ishuli ugamije kumwereka ko umukunda. Nubwo ibi ari icyemezo wafata nkawe ubwawe, ukaba wahitamo kumwishyurira cyangwa ntubikore bitewe n’impamvu zawe bwite cyangwa uko mubanye. Gusa si byiza kwishyurira umukobwa ishuli ugamije kwigarurira umutima we kuko bizatuma ahora yiyumva nk’aho agufitiye ideni, cyangwa nyuma y’iyo myaka yose wishyuye ntakwiyumvemo kuko urukundo ntirugurwa.

4. Gukora ibyaha kubera we

Ntugafate amadeni cyangwa ngo urwane cyangwa ikindi cyaha wakora icyo aricyo cyose, ngo ugikore kugira ngo wereke umukobwa ko umukunda. Usibye ko ari ubuzima bwawe uzaba wangiza, uzaba unamwiyereka nk’aho nakora amafuti uzamushyigikira buhumyi. Rero ntukabikore.

3. Kwiyima ibyo ukeneye kugira ngo umushimishe

Ni byiza gufasha umukobwa ukunda, biranashimisha. Ariko nk’urugero; ntuzafate ifunguro wari burye ngo urimwoherereze maze wowe ubwirirwe. Icyiza wamuhamagara mukarisangira. Niba ashaka kwisukisha imisatsi kandi ukeneye kwishyura inzu, ntuzirengagize ibibazo ufite ngo umuhe ayo mafaranga ngo ajye kwisukisha.

2. Guta inzozi zawe

Mbere y’uko uhura n’umukobwa muri gukundanda wari ufite inzozi zawe, ibyo wifuza kugeraho, wita izo nzozi rero kugira ngo ushimishe umukobwa. Niba wari ufite inzozi zo kubanza gutunga inzu mbere yo gushinga urugo, wita izo nzozi ngo wirukire kubaka. Niba uwo mukobwa agukunda koko azategereza ugere ku nzozi zawe ubundi mubane.

1. Gusuzugura umuryango wawe

Abakobwa benshi bajya babona ubitayeho cyane akaba yanakora ibintu bidafututse kugira ngo arebe kure wajya umwirukaho, ntuzigere na rimwe usuzugura cyangwa uta umuryango wawe kubera umukobwa uri gutereta kuko nagenda, icyo uzasigarana ni umuryango wawe. Rero ntukihenure ku muryango wawe cyangwa ngo uwute kugira ngo ushimishe umukobwa uri gutereta.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO