Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, Nirisarike Salomon yashimiye Pastor Théogene wamuhaye impano y’ifoto ye ishushanyije ari mu ikipe y’igihugu.
Nirisarike Salomon yari mu bakinnyi bakinnye imikino ibiri y’u Rwanda ruheruka gukina mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, uwo banganyijemo na Mozambique 1-1 muri Afurika y’Epfo n’uwo batsinzwemo na Senegal 1-0 muri Senegal.


Nirisarike Salomon akaba we yarahise aza aho yasize bagenzi be bitewe na gahunda zihutirwaga yari afite harimo no gukurikirana iby’amakipe amwifuza.
Uyu myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi akaba yakiriye impano y’ifoto ye ishushanyije ari mu mwambaro w’ikipe y’igihugu yahawe na Pastor Théogene.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, na we yashimiye Pastor Théogene ku mpano nziza yahawe. Ati “mwakoze cyane Pastor Théogene ku mpano nziza mwampaye.”
Nirisarike Salomon akaba ari muri gahunda zo kubona ikipe nshya, ni nyuma y’uko aheruka gutandukana n’ikipe ye ya Urartu FC.


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook