Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe amakuru avuga ko umuhanzi ukunzwe cyane hano mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ko yaba yitabye Imana byatumye benshi mu bafana be bagira agahinda kenshi.
Ni igihuha cyakwirakwijwe bwa mbere ku muyoboro wa Youtube witwa Faster tv Show washizeho video y’uyu muhanzi ari kuririmba anacuranga indirimbo ye aherutse gushyira hanze yitwa Baho ariko ku mutwe w’iyo ndirimbo bashyiraho umutwe ugira uti” Israel Mbonyi Yitabye Imana/ Urupfu Rutunguranye rwumuriribyi Israel Mbonyi Bigoye Benshi kubyakira”.
Bamwe bakurikiye icyo gihuha ntibahwemye kwamagana uyu muyoboro ko ibyo ari ibihuha ndetse ko nta bunyamwuga burimo. Ibi kandi byaje kugera no kuri nyir’ubwite Israel Mbonyi aho abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yamaganye aya makuru yibihuha.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati” Ibi koko byari bikwiye? Business yama Views Imaze gutuma abantu bata ubunyangamugayo. Ku nshuti zanjye n’umuryango wanjye “NDI MUZIMA kurushaho”


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook