Urukundo ni nk’ururabo. Uwamaze gushaka umugore cyangwa umugabo na we aba akwiriye gukomeza gusigasira urwo rukundo.
Iyo wamaze gushaka ntibivuze ko uba ukwiriye guterera agati mu ryinyo. Uba ukwiriye guhora usigasira urugo rwawe ngo rutagira ikiruhungabanya.


Gusigasira urugo bireba impande zombi ariko muri iyi nkuru turibanda kubyakorwa n’umugore kugira ngo arinde urugo rwe kuba rwazamo ibibazo cyangwa ngo rusenyuke.
Kunda umugabo wawe
Ntamuntu uhitamo kurushinga n’umuntu adakunda. Nyuma yo gushakana nabwo , gukundana ntibiba bikwiriye guhagarara cyangwa ngo hagire igihinduka kuburyo mwakundanaga mutarabana, ahubwo urukundo mukundana rukwiriye gukura no guhora rutoshye aho kugira ngo rusubire inyuma. Wibuke ko mwabonye umwanya urambuye wo kugaragarizanya urukundo kuruta kera mukirambagizanya aho umwe yatahaga ukwe undi ukwe.
Niba umugabo wawe agize icyo akora cyakugaragariza ko yagabanyije urukundo yagukundaga mbere, ni byiza ko ubanza kureba niba nta ruhare ubifitemo, hanyuma ubone kubimubazaho kuko guceceka bizatuma umukekera ibindi. Urukundo rutsinda byose. Urugo rushyira imbere urukundo runesha byose.
Urukundo rwinshi uzamugaragariza ntazarurengaho ngo we akwiture urwango, ahubwo na we bizatuma arushaho gushaka icyatuma akwereka urukundo mu buryo buruseho. Uko buri wese arushaho kwereka mugenzi we ko amukunda byabuze urugero, bizatuma murushaho koko kwibera mu ijoro rito kuko ariko urugo rubanye neza ruba rumeze.
Irinde intonganya zidafite ishingiro
Umugabo wawe ntabwo ari malayika niyo mpamvu iteka adashobora gukora ibyiza gusa ndetse no gufata ibyemezo bihamye buri gihe. Aho kuzamura intonganya ku ikosa ryabayeho kuki utacisha make ubundi ukamwereka aho yakosheje cyangwa icyemezo yafashe kidakwiriye ?
Intonganya ntacyo zikemura ahubwo zizana ibindi bibazo mu muryango. Zirikana ko mwashakanye ngo mwuzuzanye , ntimwashakanye ngo mujye muhora muhanganye.
Jya utekereza kabiri mbere yo gufuha
Gufuha ni kimwe mu bizana ibibazo bikomeye mu ngo nyinshi. Yego gufuha ni amarangamutima ajyana n’ahari urukundo ariko iyo bidacunzwe neza cyangwa bigakorwa nta kugenzura niba uko gufuha koko gukwiriye, bishobora kwangiza umubano w’abashakanye cyangwa bigasenya urugo. Bizana ukutizerana hagati y’abashakanye kandi nawe bigatuma uhorana ubwoba budafite ishingiro.
Ntugashidikanye ku rukundo rw’umugabo wawe kereka igihe uzaba ufite ibimenyetso simusiga by’uko yaba aguca inyuma. Icyizere nicyo gituma urugo ruramba.
Jya ufata umwanya usenge
Ntakintu na kimwe ku isi wakora ngo kiguhire udasabye Imana ubufasha bwayo. Amasengesho agira umumaro, waba ubyizera cyangwa se utabyizera. Biragoye kubona urugo rutashyize imbere Imana rubana mu mahoro n’umudendezo uhoraho. Nk’umugore ukwiriye kujya uhora usenga usaba Imana ubwenge bwo kubaka urugo rwanyu no kukwereka uburyo bukwiriye ugomba kwitwaramo ngo wubake rukomere.
Nawe ibindi uzi byafasha abagore kubaka urugo ruhamye, byongere mu mwanya wagenewe ibitekerezo.



Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook