Umunya-Sénégal Sadio Mané ukinira Liverpool yo mu gihugu cy’u Bwongereza, yatangaje ko yishimiye kuba muri Liverpool nyuma y’amakuru yavugaga ko ashobora kwerekeza ahandi akava muri iyi kipe.
Mané wafashije ku munsi wejo ku wa kabiri Liverpool gutsinda Aston Villa ibitego 2-1 dore ko ariwe watsinze igitego cya kabiri, nyuma y’uyu mukino uyu mukinnyi w’imyaka 30 yatangaje ko yishimiye kuba muri Liverpool nyuma y’amakuru amwerekeza muri Bayern Munich na FC Barcelona.


Ati: “Ndishimye hano, ntekereze ko iyo dutsindiye ibikombe ndishima cyane, ariko ntekereza ko ndikugerageza kwishimira buri mwanya, gufasha bagenzi banjye dukinana, ndetse ntekereza ko abahungu batuma byinshi binyorohera.”
Uyu musore yakomeje agira ati: “Ni ukuri ndishimye cyane, ndagerageza kwishimira buri mwanya, no gufasha bagenzi banjye dukinana badahari.”
Sadio Mane yavuze ibi mu gihe hari amakuru ko ku wa gatanu ushize umuhagarariye, Hasan Salihamidzic, yagiranye ibiganiro n’ikipe ya Bayern Munich, ndetse n’ikipe ya FC Barcelona ikaba yagaragaje ko ikeneye uyu mukinnyi ugifite amasezerano azarangira mu mwaka utaha muri iyi kipe ya Liverpool.


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook