Umuhanzi w’umunyarwanda Saka Baka Bluez yakoze indirimbo iri kuvugisha abatari bake kumbugankoranyambaga.
Uyu muhanzi ukomoka mu Rwanda, ubu asigaye aba muri Mozambique, aho yanahurije hamwe abahanzi bo muri iki gihugu bagakorana indirimbo irigukundwa na benshi.


Mukiganiro Sakabaka yagiranye n’ikinyamakuru Ibyamamare.com, yatubwiyeko iyi ndirimbo iri muzikunzwe muri Mozambique, ngo yakozwe n’aba Producer babiri harimo uwo muri Mozambique witwa Master Flash wafashe amajwi na Barick wo mu Rwanda watunganyije beat(umudiho).
Amashusho yafashwe na Nando Muteto.
Sakabaka yaduhamirijeko amashusho y’iyi ndirimbo arikurwego rwo hejuru kuko yafashwe n’ibyuma bigezweho bifata amashusho yo mukirere(Drone).


Iyi ndirimbo aba bahanzi bise “Rap de Luxo” amashusho yayo yafatiwe ku kirwa bita “Ponta do Ouro”giherereye mu majyepfo ya Mozambique.
Rap de Luxo bisobanuye Rapu irikurundi rwego ni ururimi rw’igiporutigari gikoreshwa cyane muri iki gihugu
Abahanzi bumvikana muri iyi ndirimbo ni umunyarwanda Sakabaka, hamwe n’itsinda rya R, Bulla Musik, umuhanzi ukomeye witwa Kico da kivu na Boi Wax ndoreko boi wax
Kanda hano wumve iyo ndirimbo
Saka baka Bluez ni umwe mubahanzi bavuye mu Rwanda bakunzwe munjyana ya hip hop,yakoranye n’abahanzi bazwi barimo Joddy Phibi, Pacson na P-Fla, ubu ni umugabo wubatse afite umugore n’umwana yanakoze indirimbo yitiriye uyu mwana yise “Niyo” afatanyije na Kico da kivu.
Saka baka Bluez yakoreye mu nzu itunganya umuziki yamamaye cyane hano mu Rwanda ya BMCG yayoborwaga n’umugabo witwa Barick.









Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook