Umugore wa Jose Chameleone, Daniella Atim, yashyize hanze andi mafoto agaragaza iyicarubozo Weasel adasiba gukorera Teta Sandra.
Uyu mugore uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntahwema kugaragaza ko yababajwe bikomeye n’iyicarubozo Weasel akorera Teta Sandra. Ubu Daniella yafashe umwanzuro wo kumukorera ubuvugizi.


Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Daniella akibona uburyo Weasel aherutse gukubita Teta Sandra, yavuze ko adashobora kuvuga kubera uburakari ahubwo yizeza abamukurikira kuzagira icyo avuga mu gihe kiri imbere.
Ati “Nabibonye, abantu benshi bari kubinyoherereza bambaza icyo mbitekerezaho, nzababwira icyo ntekereza ninsubiza ubwenge ku gihe. Nize gufata ururimi rwanjye mu gihe ndakaye.”
Nyuma y’iminsi ibiri yanditse aya magambo, Daniella yaje kugaragaza andi mafoto yafashwe mu Ukuboza 2021, yerekana uko Teta Sandra yari yakorewe iyicarubozo na Weasel.
Umugore wa Chameleone yasabiye Teta Sandra ubufasha ubwo aribwo bwose bwamukura mu gatebo arimo.
Ati “Aya ni amafoto ya Sandra mu Ukuboza, akeneye ubufasha bwose bushoboka. Akeneye ijwi ryacu kugira ngo yigarurire icyizere, mureke tumujye inyuma tumufashe muri uru rugendo. Bagore mwese nta gihe cyo gufasha mugenzi wanyu kitari iki, bamwe bakunze kuvuga ko bavugira abagore, igihe ni iki.”
Umugore wa Chameleone avuze aya magambo mu gihe mu minsi ishize hadutse inkuru y’amafoto agaragaza Teta Sandra yakubiswe bikomeye na Weasel.
Icyakora benshi nanone batunguwe n’uko nyuma y’uko aya mafoto agiye hanze, Teta Sandra yaje guhakana ko yakubiswe n’umugabo we, avuga ko yakubiswe n’amabandi yamuteze.
Ntacyo byatanze kuko benshi batekereje ko yabyanditse Weasel amushyize ku nkeke.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook