Umuhanzi Ray Vanny ubarizwa mu nzu itunganya umuziki ikanawumenyekanisha ya WCB, aratabaza Perezida wa Tanzania ngo amukiranure na Diamond umwishyuza miliyari.
Ray Vanny ubarizwa muri Label y’umuhanzi Diamond amaze iminsi atagaragara mubikorwa by’iyi Label ndetse yanamaze no gushinga Label ye yise “NLM”


Kuva Ray yatangiza iyi nzu ye bwite itunganya umuziki ikanawumenyekanisha, birasa naho byamushwanishije na boss we, Diamond Platnumz.
Ray Vanny ntiyemerewe gukora indirimbo ku giti cye ndetse nta bitaramo yemerewe kugaragaramo adahawe uburenganzira na WCB ya Diamond.
Uyu muhanza yasabye gutandukana na Diamond, bamusaba kwishyura miliyari y’amashiringi ya Tanzania kugirango asese amasezerano bafitanye ndetse ibi bikaba bigomba gutuma ahita yamburwa ububasha bwose afite ku ndirimbo yakoze akibarizwa muri WCB.
Amakuru ava muri Tanzania avugako Ray Vanny yanze gutanga aya mafanga bityo akaba ari gutabaza Perezida wa Tanzania kugirango abe yamugoboka amwumvikanishe na Diamond bityo arebe ko batandukana mu mahoro.





Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook