Umukobwa witabiriye Miss Rwanda akabwirwa ko ari mubi agatukwa cyane, yakorewe ibirori bidasanzwe n’ibyamamare.

TWOZA INTEBE, MATELA,AMATAPI N'AMAKARO (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhoza Clarisse witabiriye irushanwa rya miss Rwanda 2022 aherutse gutangaza agahinda yatewe no kuba yarabwiwe ko ari mubi bikagera ku kigero cyo kwiyanga bikanamutakariza icyizere cy’ubuzima, yakorewe ikirori cy’isabukuru cy’agatangaza aho icyo kirori cyitabiriwe n’ibyamamare bya hano mu Rwanda ariko cyane abahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 11 gicurasi 2022, ari nawo munsi uyu Clarisse yaboneyeho izuba, ukaba umuhango witabiriwe n’ibyamamare biririmba indirimbo zo guhimbaza Imana nka Aline Gahongayire, Rubangura umuhanzi ugezweho muri iyi minsi, Anet Murava umuramyi ukunzwe cyane, ndetse n’abandi harimo n’umunyamakuru Chita ari nawe wayoboye uyu muhango.

Umuhoza Clarisse witabiriye irushanwa rya miss Rwanda 2022 aherutse gutangaza agahinda yatewe no kuba yarabwiwe ko ari mubi bikagera ku kigero cyo kwiyanga

Umunyamakuru Murungi Sabin ari nawe watumiye uyu Umuhoza Clarisse, Sandra umwe mu bitabiriye irushanwa rya miss Rwanda, bishop Gafaranga ndetse n’abandi batandukanye bakozweho n’inkuru ya Clarisse.

Abitabiriye uyu muhango bose bafashe umwanya wo kwicarana na Clarisse bamuganiriza, bamuha ihumure bamubwira ko ari umwana w’Imana kandi ikirenzeho akaba ari mwiza. Gafaranga yashimiye Murungi sabin wabahuje n’uyu Clarisse, amubwira ko agerageza guhuza abantu uko ashoboya atitaye ku bakomeye kuko n’aboroheje ageragegeza kubageraho.

Aline Gahongayire yashimiye abise Clarisse ko ari mubi kuko nibo batumye bahura, ndetse amuhamiriza ko ari mwiza mu magambo yagize ati” uri mwiza cyane kandi ndashaka ko uyu munsi ibyakuvuzweho byose ubifata nk’amateka, uko dukata umutsima turakata ububi bwose hanyuma turye ubwiza”.

Aline yakomeje amubwira ko agomba kwishimira ko ariho kuko ariko gaciro ka mbere amubwira ati” uyu munsi twakuzaniye urukundo ariko ugomba kumenya ko uwo ugomba kuba uriwe biri muri wowe”. Clarisse yashimiye abantu bose bamubaye hafi kuva agikora ikiganiro avuga ko ari umugisha kuri we kuba yarungutse abantu,ndetse nawe akabohoka abifuriza umugisha mu magambo yagize ati” ku munsi w’amakuba uwiteka azabibukire imirimo yanyu”.

Clarisse ni umwe mubakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2022
Clarisse yakorewe ibirori bidasanzwe ku isabukuru ye y’amavuko

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO