Kuri uyu wa 18 Kamena 2022, umunyamakuru Samuel Baker Byansi uzwi cyane kubera inkuru zicukumbuye akora, yakoze ubukwe n’umukunzi we, Uwase Jocelyne
Ni ibirori byabereye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali, ahabanje umuhango wo gusaba no gukwa, hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) Ruherere i Nyarutarama


Ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, biganjemo abanyamakuru b’inshuti za Baker, inshuti za Uwase ndetse n’abo mu miryango yabo.
Mbere yo kwiyakira (reception), babanje gushyira indabo ku ifoto y’umubyeyi wa Baker witabye Imana mu bihe byashize, yari yanditseho interuro ’RIP Mama’ isobanura ngo ’Ruhukira mu mahoro Mama.”


Mu butumwa yatambukije kuri Twitter mu rukerera rwo kuri uyu wa 18 Kamena 2022 mbere yo gukora ubukwe, Baker yari yabanje kwibuka uyu mubyeyi. Yagize ati: “Imyaka udahari Mama, biracyari nk’aho ari ejo hashize. Buri gihe mbana n’ihungabana, ngakumbura ko unkoraho, kumva ijwi ryawe, nkaba nakongera kukubona. Ni igikomere gikomeye cyane mbana nacyo mu buzima. Gusa Mama, ngufitiye inkuru nziza. Uyu munsi ndakora ubukwe.”
Baker na Jocelyne basezeraniye imbere y’amategeko mu karere ka Bugesera tariki ya 19 Gicurasi 2022, basezeranywa na Meya Mutabazi Richard.


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook