Umuraperi Calvin Broadus Jr wamenyekanye nka Snoop Dogg ari mu byishimo n’umugore we Shante Monique Broadus bizihiza imyaka 25 bari mu munyenga w’urukundo.
Snoop avugako ari ibyishimo bidasanzwe ku muryango we mubyihariko umugore we akunda bidasanzwe.


Uyu muraperi w’imyaka 50 uri mu bahanzi bamaze imyaka myinshi muri Muzika kandi bakunzwe arishimira imyaka 25 ashakanye n’umugore we, ibintu bidakunzwe kushobokera benshi mu byamamare kuko ingo zabo zikunze kurangwa no gusenyuka byakanya gato.
Aba bombi bifashishije imbugankoranyambaga bakoresha bateranya imitoma bagaragaza ko imyaka bamaranye itigeze ihindura umubano wabo kuva bamenyana mu butumwa Snoopp Dogg yabwiye umugore we yagize ati” Amaso yange ni wowe areba gusa”.
N’umugore we nta kuzuyaza agira ati”Nyuma y’iyi myaka yose turacyarebana kimwe”.
Mu kwizihiza yubire y’imyaka 25 basohokeye ku kirwa aho bari kwishimira intambwe bateye.


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook