Urukiko rwakatiye igifungo umugabo umaze imyaka 41 yiyitirira umuryango utaramubyaye.

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Urukiko rwo mu Buhinde rwakatiye igifungo cy’imyaka irindwi umugabo witwa Dayanand Gosain nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kubeshya no kwiyitirira umwirondoro w’undi muntu, bitewe n’uko yari amaze imyaka 41 abeshya umuryango wo muri iki gihugu ko ari umwana wabo.

Amateka y’iyi dosiye yatangiye muri Gashyantare mu 1977 ubwo umuryango wa Kameshwar Singh wari umutunzi ukomeye muri Leta ya Bihar, waburaga umwana w’umuhungu witwa Kanhaiya Singh.

Yabuze ubwo yari mu nzira ava ku ishuri gukora ikizamini. Iki gihe umuryango we wahise utanga ikirego kuri polisi ko wabuze umwana.

Uyu mwana yarashakishijwe ariko biba iby’ubusa. Se yarwaye agahinda gakabije kugeza n’aho ajya mu bapfumu.

Iki gihe abapfumu ngo bamubwiye ko umuhungu we akiriho ndetse azamubona vuba.

Nyuma y’imyaka itanu Kanhaiya Singh abuze, muri Nzeri 1981, muri aka gace (mu bilometero 15 uvuye iwabo wa Kanhaiya Singh) haje kugera umusore w’imyaka 20 asabiriza ibyo kurya no gucumbikirwa.

Yabwiye abo muri icyo cyaro ko ari umuhungu w’umugabo ukomeye muri ako gace ariko waburiwe irengero.

Nyuma yo kumenya aya makuru, Kameshwar Singh yafashe urugendo ajya muri icyo cyaro kureba niba uwo musore ari umuhungu we yabuze mu myaka yari ishize.

Abari baherekeje Kameshwar Singh bamubwiye ko babona uwo musore asa n’umwana we bituma afata icyemezo cyo kumujyana mu rugo.

Amakuru atangwa na polisi avuga ko icyo gihe Kameshwar Singh wari utangiye kugera mu zabukuru yemeye ko uyu mwana ari uwe nubwo atari akibona neza.

Icyo gihe ngo yabwiye abaturanyi be ati “Amaso yanjye ari kugenda ahuma simubona neza ariko niba muvuga ko ari umuhungu wanjye, nzamugumana.”

Nyuma y’iminsi ine Kameshwar Singh agejeje uwo musore mu rugo, umugore we Ramsakhi Devi wari mu ruzinduko mu Mujyi wa Patna yagezweho n’iyo nkuru, ahita afata icyemezo cyo gutaha, icyo gihe yari kumwe n’umukobwa wabo, Vidya.

Yitegereje uwo musore abona si umuhungu we, ngo kuko umwana we abura yari afite inkovu ku mutwe ku gice cy’ibumoso.

Ikindi cyatumye uyu mugore arushaho gukeka ko atari umuhungu we ngo ni uko yamubajije izina ry’umwarimu wamwigishaga akariyoberwa.

Uyu mugore yahise atanga ikirego kuri polisi, uyu musore arafungwa ariko aza kurekurwa nyuma y’igihe gito.

Nyuma yo gufungurwa, umusore yasubiye muri urwo rugo ariko bigizwemo uruhare n’uwo mugabo ndetse atangira gukoresha izina rya Kanhaiya.

Nyuma y’imyaka iki kirego gikurikiranwa, muri Kamena 2022 nibwo urukiko rwanzuye ko uyu mugabo yabeshye uyu muryango ndetse rutegeka ko afungwa imyaka irindwi.

Mu iperereza ryakozwe byatahuwe ko uyu mugabo wiyitiriye Kanhaiya amazina ye nyakuri ari Dayanand Gosain ukomoka mu Karere ka Jamui (gaherereye muri kilometero 100 uvuye aho uyu muryango yabeshye utuye).

Urukiko rwanzuye ko uyu mugabo abeshya kuko yananiwe gusobanura aho yari ari ubwo uwo yita umuryango we wari waramubuze, ndetse rushingira no kuba yaranze ko hafatwa ADN ngo bimenyekane niba koko aturuka muri uwo muryango.

Ikirego cy’uyu muryango cyongeye kuzamuka cyane mu 1991 nyuma y’urupfu rw’umugabo wo muri uru rugo wari waremeye kwakira uwo musore nk’umwana we.

Amakuru atangwa na polisi avuga ko mu iperereza ryakozwe byagaragaye ko Dayanand Gosain yagiye akora ubutekamutwe bwinshi ndetse ko atahuwe yaramaze kugurisha imitungo myinshi y’uyu muryango.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO