Inkuru irikuvugwa cyane mugihugu cya Zimbabwe ni uburyo amano yabaye imari ishyushye.
Abasore bo mugihugu cya Tanzania bakimara kumva iyi nkuru bayakiranye yombi biyemeza gufata urugendo rubajyana muri Zimbabwe kugirango nabo bahabwe ku kayabo k’amadolari.


Rachid, umusore w’imyaka 23 y’amavuko ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Mbengo TV yavuze kurugendo rwamukuye muri Tanzania hamwe nabagenzi be bagiye kugurisha amano muri Zimbabwe.
Rachid avugako yari asanzwe ari umukozi ku makamyo apakira imizigo ayikuye Tanzania yerekeza muri Zimbabwe. Ubwo uyu musore yari munzira ngo yaje kumva inkuru mu bashoferi bavuga uburyo abantu bamaze kuba abakire kubera kugurisha amano.
Uyu musore avugako aba bashoferi bavugako aho bagura amano uciwe ino rimwe yishyurwa amadorali hagati y’ibihumbi 20,000$ na 40$, Rashid avugako icyo gihe yahise abaza amakuru neza, baramurangira ndetse ahabwa na numero nuko inkuru ayisangiza abasore bagenzi be niko gufata inzira nabo bajya gushaka abacuruzi b’amano ngo babahe kuri ayo mafaranga.
Rachid avugako baciwe amano bakabura ubishyura.
Rachid akigera muri Zimbabwe ngo we nabo barikumwe bagiye aho bagurisha amano bahageze barabakira babereka aho baba bicaye bategereje.
Mugutegereza, Rachid avugako bahawe imiti, babajije iyo miti bahawe babwirwako ari ibagabanyiriza ububare, iyi miti barayinyoye irabasinziriza, bongeye gukanduka amano yakuweho, abantu babakiriye barababura, byarangiye bari gusabiriza itike ibagarura muri Tanzania amano yabo yatwawe kera.





Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook