Grand P yatandukanye n’umukunzi we yari amaze igihe gito yambitse impeta, yerekana umukobwa bari mu murukundo.

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Umuhanzi ukomoka muri Guinea ufite ubumuga bw’imikurire, Moussa Sandiana Kaba uzwi cyane ku izina rya Grand P, yagaragaye hamwe n’undi mugore nyuma y’amezi make yambitse impeta umukunzi we ukomoka muri Cote d’Ivoire, Eudoxie Yao.

Grand P na Eudoxie basanzwe bafitanye umubano utoroshye aho bakundana, bagatandukana bakongera bagakundana,gusa bamaranye igihe kinini.

Grand P na Eudoxie basanzwe bafitanye umubano utoroshye aho bakundana, bagatandukana bakongera bagakundana,gusa bamaranye igihe kinini.

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane ku isi kubera gukundana n’uyu Eudoxie Yao umurusha ubunini bidasanzwe,aravugwa mu rukundo n’uyu mugore wundi bagaragaye bari kumwe.

Muri Nyakanga 2021, uyu muhanzi yatandukanye na Eudoxie hanyuma uyu mukobwa yifashisha imbuga nkoranyambaga atangaza ko yatandukanye nawe kubera kumuca inyuma.

Amafoto y’umugore bivugwa ko bari kumwe icyo gihe na yo yagaragaye ku rubuga rwa interineti, kandi uyu muhanzi yagaragaye afatanye agatoki ku kandi nawe.

Muri Werurwe 2022, uyu muhanzi ufite uburwayi budasanzwe bw’ingingo bwitwa progeria, yahisemo gushyira ku rundi rwego umubano we n’uyu mukinnyi wa filime maze amusaba kuri televiziyo ko yazamubera umugore.

Mu kiganiro cya Live, yateye ivi asaba uyu mukunzi we ko babana undi aramubwira ati’YEGO’.

Biragaragara ko aba bombi bongeye gutandukana kuko Grand P yagaragaye hamwe n’undi mugore,ndetse amakuru ataremezwa neza avuga ko ari umukunzi we mushya.

Ikinyamakuru cyo muri Gambia cyahyize hanze amafoto y’uyu muhanzi n’uyu mukobwa bivugwa ko ari umuhigo we mushya maze cyandikaho kiti: “Grand P mu rukundo nanone? twizere ko uyu atazamuhagarika umutima umwe yari asigaranye.”

Grand P n’umukunzi we mushya

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO