Umuhanzikazi Ariel Wayz yashyize hanze indirimbo yise Good Luck ishingiye ku nkuru y’urukundo rwe na Juno Kizigenza bakanyujijeho mu rukundo bakaza gutandukana nabi.
Amajwi y’indirimbo yatunganyijwe na Santana Sauce mu gihe amashusho yakozwe na Gad uri gukorera abahanzi benshi muri iki gihe.


Amashusho agaragaza Ariel Wayz mu burakari bwinshi ashaka kurasa umusore wamubabaje mu Rukundo nk’uko abiririmba.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Ariel Wayz yakoresheje umusore w’igara rito, usa na Juno Kizigenza.
Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo Ariel Wayz anaririmbamo izina rindi Juno akunda kwiyita ariryo HUHA.
Ati “ Good Lucky (*2) baby nubwo wandetse vuba, HUHA (*2) let me hope ko ugikunda…”
Nubwo iyi ndirimbo yumvikanamo uburakari bushingiye kuguteshwa igihe no kudahabwa urukundo, Ariel Wayz yifuriza ibyiza uwo musore.
Ati “sinicuza niba warabonye uwo wifuza, nakwishimira kukubona wishimye birenze igihe twari tukiri kumwe.”


Iby’urukundo rwa Ariel Wayz na Juno Kizigenza byatangiriye ku ndirimbo bahuriyemo yitwa Away yakunzwe cyane mu mpeshyi y’umwaka ushize.
Gusa nyuma baje gushwana, ibyabo babishyira ku mbuga nkoranyamabaga nubwo hari abavuze ko ari ikinamico bahimbye kugira ngo bavugwe.
Juno Kizigenza aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Urakunda” nayo yavuze ko yakomotse ku buzima bw’urukundo yabanyemo na Ariel Wayz.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook