Ingabo z’u Rwanda (RDF) zemeje amakuru yiraswa ry’umusirikare wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yinjiye ku butaka bw’u Rwanda arasa inzego z’umutekano z’u Rwanda ku mupaka wa “Petite Barrière” mu Karere ka Rubavu.
Uyu musirikare wa Congo utaramenyekana amazina ahagana mu ma saa 08 45 za mu gitondo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022 nibwo yinjiye ku butaka bw’u Rwanda yitwaje imbunda ya AK47.
Rikomeza rivuga ko muri uku kurasa, abapolisi babiri b’u Rwanda bakomeretse mu gihe uwo musirikare wa FARDC yarashwe agahita apfa.
Uyu musirikare wa Congo yarasiwe muri metero 25 ku butaka bw’u Rwanda, yari yarenze uupaka uhuza ibihugu byombi ariko arasa urufaya rw’amasasu.
RDF ivuga ko yatumiye urwego rwa EJVM kugira ngo rukore iperereza ku byabaye.
U Rwanda rwamenyesheje abayobozi ba DRC, kandi abashinzwe imipaka ya DRC n’u Rwanda basuye aho hantu.
Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda rrisoza rigira riti “Turizeza abaturage ko ibintu bimeze neza k’umupaka ubu haratekanye.”
Umubano w’u Rwanda na RD Congo ukomeje kuzamba kuva aho hadukiye imirwano hagati ya FARDC n’umutwe wa M23.
DRC SOLDIER CROSSES INTO RWANDA, FIRES AT RUBAVU BORDER POST INJURING PEOPLE https://t.co/1dt7LzDLKm pic.twitter.com/HEeWfQhvQP
— Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) June 17, 2022
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook