Kuri uyu wa 2 Ukwakira 2019 nibwo umusaza witwa Munyampanzi Dominique w’imyaka 85 y’amavuko, yatawe muri yombi na RIB akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 7 y’amavuko.
Uyu musaza yafatiwe mu Mududugu wa Kagunga mu Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Nyamirambo, nyuma yuko abaturage batanze amakuru ku nzego zishinzwe umutekano yuko yararanye umwana muto akamusambanya.
Uyu mwana wahohotewe yari asanzwe abana na nyirakuru w’imyaka 62 y’amavuko, akaba yahise ajyanwa kubitaro bya Kacyiru kugirango akorerwe isuzuma ndetse anitabweho.
Munyampanzi wahohoteye uyu mwanaa, asanzwe akora ibiraka byo kwasa ibishyitsi, gukupakupa mu bakire no gusyaga inzuma.
Bivugwa kandi ko yari umukinnyi muri filime y’uruherekane ya Seburikoko aho aba yitwa ‘Kanyandekwe’.


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook