Kakooza Nkuliza Charles cyangwa ‘KNC’ washinze ikipe ya Gasogi United FC akaba ari nawe perezida wayo, yatangarije itangazamakuru ingengo y’imara iyi kipe iteganya gukoresha muri shampiyona y’umwaka wa 2019-2020 ndetse anaha integuza ikipe ya Rayon Sports bazahura ku mukino wa mbere avuga ko azayifatanya n’ibibazo biyivugwamo akayiriza.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 04 Ukwakira 2019 nibwo KNC yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku biro bya Gasogi United FC biherereye mu nyubako ya CHIC mu mujyi rwagati.
Muri iki kiganiro KNC yasobanuye intego ikipe ye izanye mu cyiciro cyambere harimo guhangana n’amakipe yitwa ko ari makuru, aboneraho no gutangaza ko ingengo y’imari bazakoresha muri shampiyona y’uyu mwaka ingana na miliyoni 168 z’amafaranga y’u Rwanda.
Angana na 70% muri aya mafaranga ngo azaturuka mu bafatanyabikorwa ba Gasogi FC naho angana na 20% aturuke mu nyungu zitandukanye ikipe izajya ibona ku bibuga naho 10% ave mu bakunzi b’iyi kipe.
Intego ya mbere bafite nukuguma mu cyiciro cya mbere kandi bakaza mu makipe arindwi ya mbere, ikindi n’ugutegura abakinnyi bashobora kugurishwa ku rwego mpuzamahanga nkuko byanashimangiwe n’umutoza w’iyi kipe Guy Bukasa.
KNC yakomeje avuga ku mukino wa mbere wa Shampiyona bazakiramo Rayon Sports kuwa Gatandatu tariki 5 Ukwakira 2019 kuri Stade Amahoro guhera saa cyenda z’umugoroba.
Yashimangiye ko ikipe ye yiteguye neza kuburyo izariza Rayon Sports ntakabuza, yagize ati “Umutoza yabivuze, ikipe ya Rayon Sports ifite igitutu guhera ku mutoza. Niba mwarabonye umukino wa AS Kigali (wa Super Cup 2019), Rayon Sports yakinaga ifite igitutu.. ngira ngo yajyaga gutera umupira ikarota Gasogi. Njye naribajije nti ese iyo niyo Rayon Sports nsanzwe nzi, nkavuga nti uwayimpa tugakina nonaha. Niba ari iriya Rayon Sports ihari, igakina biriya , bavandimwe Rayon Sports va mourrir (Rayon Sports izapfa).”
Yasoje yumvisha abanyamakuru abanyamakuru ijwi ry’uruhinja rurira, ababwira ko ariko bazariza Rayon Sports.








Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook