Miss Igisabo yifashishije amashusho n’amafoto agaragaza ibihe byiza akomeje kugirana n’umukunzi we.

TWOZA INTEBE, MATELA,AMATAPI N'AMAKARO (Duhamagare cg Utwandikire kuri 0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Uwase Hirwa Honorine wabaye Miss Popularity 2017 wamamaye nka Miss Igisabo, yifurije isabukuru nziza umukunzi we, yifashishije amashusho n’amafoto agaragaza ibihe by’ingenzi byiza bagiranye.

Mu mashusho aherekejwe n’indirimbo ‘Why I love you’ ya Major, Miss Igisabo yashyize ubutumwa kuri Instagram yifuriza isabukuru nziza umusore bamazeiminsi bakundana.

Miss Igisabo, yifurije isabukuru nziza umukunzi we, yifashishije amashusho n’amafoto agaragaza ibihe by’ingenzi byiza bagiranye.

Yagize ati “Isabukuru nziza ko musore witonda, w’indakemwa kandi wiyubaha. Warakoze kumpishurira inzira y’urukundo n’ukuri. Uri impamvu ituma nemera ko urukundo no kwizera bibaho.”

Muri aya magambo y’ikiryohera, Miss Igisabo yakomeje agira ati “Ndi mu buzima butuje kubera ko uri mu buzima bwanjye. Ngukunda bitagira igipimo.”
Yahise ashyiraho umurongo wo muri Bibiliya Kubara 6:24-26 ugira uti “Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro.”

Aya mashusho aherekejwe n’ubu butumwa, agaragaza Miss Igisabo ari mu bihe by’ibyishimo n’umukunzi we aho atangira bari mu butayu bari batembereyemo, amusoma ku itama, ubundi bari gusangira umuvinyo, ubundi agasoza basomana umunwa ku wundi.

REBA VIDEO

 

View this post on Instagram

 

A post shared by IBYAMAMARE.com (@ibyamamaretv)

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO