Umuhanzi wo mu Rwanda ukorera umuziki muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Time B yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Gumino” yakoranye n’umuraperi Riderman.
Time B mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IBYAMAMARE.com yavuzeko iyi ari imwe mu ndirimbo nziza cyane yashyize hanze akaba yifuje kuyitura abakunzi be.


Yagize ati“Nashyize hanze indirimbo yitwa Gumino ndikumwe na Riderman, ni indirimbo nziza nkaba nayituye abakunzi banjye”
Uyu muhanzi avugako uretse kuba yakoranye n’umuraperi Riderman yifuza gukomeza no gukorana n’abandi bahanzi bo mu Rwanda.
Time B uririmba injyana ya afrobeat na RNB, avugako amaze gushyira hanze indirimbo 20, yatangiye gukora umuziki mu 2008 ubwo yaririmbaga muri Live Band GHC.
Time avugako icyo asaba abakunzi be ari ugukomeza kumushyigikira kuko azakomeza kubaha imiziki myiza.
Yagize ati “Icyo nabwira abakunzi banjye ni ugukomeza kunshyigikira bakabana nanjye ntibantakarize icyizere kuko nanjye nzakomeza kubaha ibintu byiza.”
REBA VIDEO
Uretse iyi ndirimbo nshya Time B yashyize hanze, yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise”Muruhame, Till I Die, Nirwogere na Mu mutima”








Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook