Umuhanzi Nyarwanda, Time B ukorera umuziki muri Amerika yashyize hanze amashusho y’indirimbo yakoranye na Riderman

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app tugusure Tell : 0788441488 ============

Umuhanzi wo mu Rwanda ukorera umuziki muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Time B yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Gumino” yakoranye n’umuraperi Riderman.

Time B mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IBYAMAMARE.com yavuzeko iyi ari imwe mu ndirimbo nziza cyane yashyize hanze akaba yifuje kuyitura abakunzi be.

Time B yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Gumino” yakoranye n’umuraperi Riderman.

Yagize ati“Nashyize hanze indirimbo yitwa Gumino ndikumwe na Riderman, ni indirimbo nziza nkaba nayituye abakunzi banjye”

Uyu muhanzi avugako uretse kuba yakoranye n’umuraperi Riderman yifuza gukomeza no gukorana n’abandi bahanzi bo mu Rwanda.

Time B uririmba injyana ya afrobeat na RNB, avugako amaze gushyira hanze indirimbo 20, yatangiye gukora umuziki mu 2008 ubwo yaririmbaga muri Live Band GHC.

Time avugako icyo asaba abakunzi be ari ugukomeza kumushyigikira kuko azakomeza kubaha imiziki myiza.

Yagize ati “Icyo nabwira abakunzi banjye ni ugukomeza kunshyigikira bakabana nanjye ntibantakarize icyizere kuko nanjye nzakomeza kubaha ibintu byiza.”

REBA VIDEO

Uretse iyi ndirimbo nshya Time B yashyize hanze, yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise”Muruhame, Till I Die, Nirwogere na Mu mutima”

Time B ni umwe mubahanzi bari kwigaragaza neza cyane mu muziki

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO