Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Portugal na Manchester United yo mu Bwongereza, Cristiano Ronaldo ari mu gahinda ko gupfusha umwe mu bana be b’impanga yari yibarutse n’umukunzi we Georgina Rodriguez.
Mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Cristiano, umugabo w’abana bane yavuze ko ari mu gahinda ko kubura umwe mu bana b’impanga ubwo umukunzi we yibarukaga.


Kuri uyu mugoroba taliki 18 Mata 2022 Cristiano Ronaldo w’imyaka 37 yatangaje ko umwe mu bana be b’impanga akaba umuhungu yapfuye nyuma yuko umukunzi we yibarutse.
Cristiano Ronaldo yagize ati: “Ni inkuru mbi y’akababaro dutangaje nyuma yuko umwana w’umuhungu yitabye Imana. Ni ikintu kigomeye kibabaza iteka ku mubyeyi wese, umwana w’umukobwa wenyine niwe ukomeje kuduha imbaraga kugeza ubu muri ibi bihe turimo byo kugira ibyiringiro n’ibyishimo.
‘Iki cyamamare cyashimye abaganga n’abaforomo babashije kuba hafi umugore we kuri byose mu kumufasha no kumwitaho ubwo yari mu bitaro.’
‘Cristiano Ronaldo yakomeje avuga ko ari akababaro ariko kandi asaba abantu kubigira ibyabo muri ibi bihe bigoye baba hafi.’
‘Asoza avuga ko bakundaga umwana wabo w’umuhungu kandi ko yari umu marayika, ko bazahora bamukunda iteka ryose.’
Mu Kwakira umwaka ushize, Cristiano na Georgina w’imyaka 28, bari baratangaje ko bitegura kwibaruka impanga, umuhungu n’umukobwa.





Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook