Karasira Clarisse yababajwe bikomeye nuburyo yisanze arikumwe n’abantu bari “cheap”kurubuga rwa twitter.

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Karasira Clarisse,Uretse kuba azwi nk’umuhanzi, ariko mu minsi ishize yakunze gutanga ibitekerezo ku rubuga rwa twitter cyane, abantu bakabitangaho ibitekerezo mu buryo butandukanye, bwaba bwiza ndetse n’ubwo kumwamagana dore ko hari n’abatangiye kumwita uwabonye isha itamba agata n’urwo yambaye, bagendeye k’uko ngo yagize amahirwe akajya gutura muri America, akaba asigaye atanga ibitekerezo nk’umuntu wagezeyo.

Kuri uyu wa 04 kanama nibwo yanditse kunrukuta rwe rwa twitter avuga ko areba ibibera kuri twitter bikamukura umutima, rwose akaba ari kurambirwa kuburyo atazatinda kurusiba, yagize ati” Nsigaye ndeba ibintu bibera kuri twitter nkakuka umutima. 1, ngaho kubika aba star aho kubakomeza, 2,ngaho gutuka abishimiye intambwe Imana ibateza, 3, ngaho gutukana no gukwiza ibihuha, 4, ngaho kwamamaza ingeso mbi n’ibindi”.

Karasira Clarisse

Yakomeje yibaza uburyo abantu twisanze kuri uru rwego ruciriritse agira ati” ni gute abantu twisanze kuri uru rwego ruri cheap gutya? Ndasaba imbabazi abakunzi banjye hano ariko ndabona ntazatinda gusiba platform nk’iyi. Biteye impungenge ibibera hano rwose”. Nyuma yo kwandika ibitekerezo bye abantu babaye nk’ababisamira hejuru, bigaragaza ko hari ababyumva kimwe nawe, bamubwira ko isi ariko yabaye ariko uwashobora kuva kuri izi mbuga yaba afashe icyemezo kizima, uretse ko mu bitekerezo byatanwe abo kumukwena babaye benshi.

Uwitwa Rubanda yamusubije agira ati” ariko umaze kumva urenze, sibyo? Ndagira ngo nkubwire ko umuhanga mu bantu yirinda kuvuga ibyo atekereje byose, ahubwo yumva byinshi akavuga bikeya. So gabanya kuvuga kuko wigira mwiza cyane ugakabya”. Abandi bakomeje bamubwira ko niba yarambiwe yagenda cyane ko ntacyo bizahungabanya kuri twitter, ndetse banamubaza niba abona ariwe ufite inama ziruta iz’abandi.

Hari n’abamubwiye ko naramuka avuyeho twitter itazigera ihomba, uwitwa Sunny_Rwanda12 amubwira agira ati” ahubwo watinze kuyisiba kuko ntacyo umaze kuri iyi platform uretse ibikabyo. Uziko wagira ngo ugiye guhagarika twitter, gabanya ibikabyo sha”.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

2 IBITEKEREZO

  1. sha ufite ijwi ryiza ariko imitekerereze yawe yindi maze kubona iri hasi cyane kuko uburyo wiyumva ukabigaragariza muri comment bigaragaza ko wiyumva wagiye wigira nibura kubandi bastar Biyubaha kdi badahuragura ibigambo naho rwose mbona ahubwo imitekerereze yawe ariyo cheap.

    • Peace,umbaye kure rwose. Ari cheap cyane nk’amagambo amuva mu kanwa. Agicecetse,yari yubahitse,ariko asigaye ntazi kabisaaaaa.
      Ba Tom Close baracecetse,kandi bubatse amazina,none we kujya USA arumva yaratashye ijoro

IGITEKEREZO